Nyuma yo gutegeka ko babica, ngiki ikinogo(iburyo) kiri inyuma y’ikiraro cy’inka i GAKURAZO Kagame yategetse ko Abasenyeri, abapadiri, abafurere, ababikira, abalayiki n’umuziranenge SHEJA Richard bajugunywamwo nk’uhamba imbwa zagongewe n’imodoka ku muhanda. Mgr Smaragde nawe iyo uwo munsi aba ahari ntakeke ko Kagame yari kumusonera!!(Copyright Shikama.fr)
Amakuru SHIKAMA
dukesha Radiyo ya Vaticani hamwe n’ikinyamakuru OSSERVATORE ROMANO cya Vaticani
aravuga ko ku italiki ya 03 Mata 2014, Papa Faransisiko azakira abepisikopi ba
Kiliziya Gatulika y’u Rwanda. Abo basenyeri Papa azabakirira muri Chapelle SISTINE no muri CASTER GANDOLF i Vatican mu murwa Mukuru w’Ubutaliyani witwa Roma.
Twibutse ko ku
basenyeri icyenda b’u Rwanda hazajyayo umunani kuko Diyosezi ya Gikongoro
itarahabwa Musenyeri mushya ugomba gusimbura Nyakwigendera MISAGO Agusitini.
Abo basenyeri bazajyayo ni aba bakurikira : Musenyeri MBONYINEGE
Simaragidi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri BIMENYIMANA Yohani Damascene wa
Diyosezi ya Cyangugu,
Musenyeri RUKAMBA
Filipo wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri HABIYAMBERE Alex wa Diyosezi ya Nyundo,
Musenyeri NTIHINYURWA Tadeyo wa Arikidiyosezi ya Kigali, Musenyeri HALORIMANA
Visenti wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri NZAKAMWITA Seliviriani wa Diyosezi
ya Byumba na Musenyeri KAMBANDA Antoni wa Diyosezi ya Kibungo.
Muri SHIKAMA tumaze
iminsi tubagezaho bibazo bikomeye biri muri Kiliziya Gatulika y’u Rwanda birimo
imitegekere ivangura amoko ikimakaza abatutsi ku buryo bukabije. Ese bazabwira
iki Nyirubutungane ??? Ese we azababwira iki ??? Ese azabatuma
butumwa ki ku banyarwanda ubu bugarijwe n’ibyago bikomeye ???
Ese Musenyeri
MBONYINTEGE Simaragidi wa Kabgayi utaragize icyo abwira abaturage ku ijambo
rutwitsi Kagame yavugiye muri Kigali Serena Hoteli ku italiki 12 Mutarama 2014
azabwira Papa ko u Rwanda rutegekwa n’abicanyi kabuhariwe ??? Ese
Musenyeri NZAKAMWITA Seriviliyani wa Byumba wakomeye amashyi Kagame muri Serena
azabisabira Penetensiya kwa Papa i Roma muri urwo ruzinduko ????
Ese ikibazo
cy’abapadiri bafunzwe barenganywa bazira ubusa kizavugwaho ??? Hano
ndavuga nka Padiri NDAGIJIMANA Yozefu wa Diyosezi ya Kabgayi ukomoka i Gihuma
wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Byimana ku bilometero 2 uvuye i Gakurazo.
FPR ikaba yaramufunze
gusa kubera ko yagiye gushaka amasanduku yo gushyinguramo abasenyeri
n’abasaseridoti bagenzi be barimburiwe na IBINGIRA na KABANDANA Innocent i
Gakurazo ku italiki ya 05 Kamena 1994 ku mabwiriza ya Shebuja Kagame, bikaba
byarakozwe kugira ngo atazatanga ubuhamya ku ishyano yaboneye i Gakurazo.
Ubu akaba arimo
kuborera muri Gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza, ese bazamukorera ubuvugizi
ngo afungurwe ??? Muri urwo ruzinduko Myr Simaragidi azaba ari intumwa ya
Kagame umwicanyi mukuru n’umwazi nimero ya mbere ya Kiliziya y’u Rwanda
n’iy’isi yose nta gushidikanya.
Amakuru mashya
tubonye nonaha avuye mu bapadiri batwegereye cyane ni avuga ko Kubera ko Kagame
agowe bikomeye abazungu bose bamaze kumutera umugongo yitabaje Simaragidi
kugira ngo amuhuze na Vaticani arebe ko bamuha udukunga n’udufaranga.
Kagame kandi atumye
Simaragidi kujya kumusabira Papa Faransisiko kuzasura u Rwanda kugira ngo
Kigali inagabanye ubukana bwa opozisiyo igenda imushegesha ariko amakuru mfite
hamwe n’ubusesenguzi bwanjye ni avuga ko Abategetsi bungirije Papa i Roma
badashobora kwemera ko Papa azaza mu Rwanda.
Kubera ko Kagame
ataremera ku mugaragaro ko ariwe wishe abasenyeri, abasaseridoti, abafurere
ababikira, n’ikibondo SHEJA R. i Gakurazo ngo abisabire imbabazi, ko ataremera
ko bashyingurwa mu cyubahiro kandi mu madiyosezi yabo. Ibi kandi bisa
n’ibidashoboka kuko Kagame yavuze ko bazahambwa atakiriho.
Mu byegera bya Papa i
Roma bitemera ko ubwo busabe bwo gusura u Rwanda buzubahirizwa harimo Padiri
Ferederiko LOMBARDI umuvugizi wa Leta ya Vatican wari inshuti magara ya bamwe
mu barimburiwe i Gakurazo tuzababwira amazina yabo nitubona ari ngombwa.
Mu batemera ko yasura
u Rwanda harimo Caridinali Luis Antonio Gokim Taggle ukomoka muri Philippine
akaba uwo mu muryango w’abapadiri b’Abayezuwiti ari nabo na Papa Faransisiko
akomokamo. Uyu akaba afite ijambo rikomeye mu butegetsi bwa Vatican muri iki
gihe.
Mu batabyemera kandi
harimo Caridinali ECCE GARAYI wazinutswe Kagame bikomeye kuko ariwe wigereye
n’ibirenge bye ku iteme rya RWABUSORO hakurya ya Kinazi agatwara Musenyeri
Venuste LINGUYENEZA wayoboraga Iseminari nkuru ya Filozofiya i Kabgayi wasomye
misa yo gusezera ku basenyeri i Gakurazo mu modoka ye bwite yavanye i Roma.
Padiri Nzahoranyisingiza
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Padiri Nzahoranyisingiza
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355