Pages

KWAMAMAZA

Rwanda.Gucibwa muri Kiliziya kwa Padiri Josaphat HITIMANA no kwamburwa ubutegetsi bwose (I.C.K – B.S.G – R.M.R) nk’ingaruka y’ukuboko kwa FPR mu idosiye ya GAKURAZO i KABGAYI hagambiriwe kubiba amakimbirane n’inzigo hagati Ye na Myr MBONYINTEGE Simaragidi kugera ubwo n’ubwiyunge bugoye hagati y’aba bagabo bombi ba Kiliziya!!!

Padiri Jozsaphat(soma Yozafati) Hitimana
Uyu munsi nandika iyi nkuru murimo gusoma kuri SHIKAMA ubu imaze kugira umwanya mu mitima y’abanyarwanda, ni kuwa Gatandatu, taliki 08 Gashyantare 2014. Kiliziya y’u Rwanda ubu isigaye imeze nka wa mugore warongowe akunzwe kandi yubashwe mu muryango nyuma akaza guharikwa agata agaciro maze bagakundira umwana ku wundi ariwe maronko y’iyi nyagwa y’isi.
N’ubwo iyi mvugo ntangije isa n’ibusanye cyane n’amahame n’imikorere ya Kiliziya Gatolika imwe itunganye kandi ikomoka ku ntumwa, biraza guhura bitewe n’icyo SHIKAMA igiye kubagezaho dushingiye ku mutwe w’iyi nyandiko twise uko muwubona.
Nkunze kubabwira ko Kagame ariwo musaraba w’uru Rwanda. None reka mbongenze n’undi mbabwire ko Musenyeri MBONYITEGE Simaragidi nawe ashobora kuba ariwe Musaraba wa Kiliziya Gatolika y’u Rwanda kandi nta gitangaza kirimo kuko ari ishumi ya Kagame muri byose. Ikinteye kuvuga ntya ndaza kukibasobanurira mu kanya kari buze kuko ariyo nsiriri y’ibibazo byinshi Kiliziya y’u Rwanda irimo gusayagurikamo muri iyi minsi.
Banza umenye Padiri Hitimana Josaphat uwo ariwe
Uwaje kuba Padiri Josaphat HITIMANA ubundi bivugwa ko Se umubyara yari umuzayirwa ukomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo. Nyina umubyara bivugwa ko yari umurundi-kazi akaba aherutse no kwitaba Imana vuba ahangaha. Imana imwakire mu bayo!!!
Ubwo byumvikane neza ko uwaje kuba Padiri Josaphat ari umunyekongo ufite nyina w’umurundikazi. Uwaje Kuba Padiri Josaphat HITIMANA yakuriye mu buzima bubi cyane kuko yaje mu Rwanda ari mayibobo nyuma rero burya Imana izakiza umukene ntumenya iyo iva icyakora umenya uyisanga ku nzira!
Hitimana Josaphat yaje mu Rwanda aje gushakisha ubuzima byaramuyobeye ari umwana wakuze kimayibobo. Agenda ayobagurika atazi iyo iva n’iyo ajya; yaje kugera i Kabgayi kwa Musenyeri Andrea Perraudin wakomokaba mu gihugu cy’Ububiligi akaba yarabaye Musenyeri wa Kabgayi guhera muri za 1956 kugera mu 1986 asimburwa na Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo wavukaga muri Paruwasi ya Bungwe muri Diyosezi Byumba.
Josaphat akigera muri Eveche kwa Musenyeri Perraudin, amateka dusomera mu bitabo byo kwa Musenyeri i Kabgayi mu bubiko bwa Diyosezi atwereka ko Musenyeri Perraudin yabonye ako kana kagowe maze aragakunda cyane agaha byose. Mubyo yamuhaye yanamwohereje kujya kwigira kwiyegurira Imana mu Nyakibanda.
Mu bubiko bwa Seminari nkuru ya Nyakibanda SHIKAMA igezeyo twasanze uwaje kuba Padiri HITIMANA Josaphat yarinjiyemo ku italiki 01 Ukwakira 1982  ariga aza guhabwa ubupadiri mu 1987. Padiri Josaphat HITIMANA afite nimero ya 1032 ku rutonde rw’uko bagiye bakurikirana mu kwakirwa no kwiga mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda arirwo ruganda rucura Abasaseridoti ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.
Amategeko agenga imikorere ya Kiliziya Gatolika ateganya ko Umwepisikopi afite ububasha ntavuguruzwa bwo kugena umuntu wajya kwiga mu iseminari akamutegurira kwiyegurira Imana mu rwego rwa Gisaseridoti kandi iryo tegeko rinateganya ko iyo ari umunyamahanga, Umwepisikopi wamugennye amugira umusaseridoti wa Diyosezi ye ku buryo bwa cyami cyangwa akamugira umusaseridoti w’indi Diyosezi yose yo ku isi abisabye Umwepisikopi mugenzi we uyiyobora (akamumwegurira).
Ibi rero nibyo Musenyeri Andrea Perraudin yakoze agira Padiri Josaphat HITIMANA umusaseridoti wa Diyosezi ya Kabgayi kuko nk’uko nabivuze mu gutangira iyi nyandiko SHIKAMA twaguteguriye uyu munsi, ntiyari umunyarwanda yari umunyekongo.
Muri uko kumugira umusaseridoti wa Kabgayi, Padiri Josaphat yahise ahabwa n’imirimo itandukanye yo gukorera Kiliziya ya Kabgayi by’umwihariko n’iy’u Rwanda muri rusange. Kubera ko ari byinshi cyane turasa n’ababihina ngo tunyarutse. Muri Nzeri 1993, Padiri Hitimana Josaphat yari yungirije umupadiri wari ushinzwe ikigega cya Diyosezi ya Kabgayi ariwe mu gipadiri twita Econome Général Adjoint  du Diocese.
Nawe yagombaga gupfira i Gakurazo Imana ikinga ukuboko!!!
Mbere ya 1994 ariko n’ubu niko bikimeze, umupadiri yajyaga ku cyicaro cya diyosezi gufata ibizamutunga mu kwezi byaba amafaranga ndetse n’ibindi Umwepisikopi we yamugeneraga. Kubera ko muri 1994 Padiri Josaphat yakuwe muri Economat General ya Kabgayi akajyanwa kuri Paruwasi mu Ruhina i Gitarama hafi ya gereza ya Gitarama nko muri Kilometero eshatu uvuye kwa Musenyeri i Kabgayi unyuze inzira yerekera i Kigali,
Kuwa gatatu, ku italiki ya 01 Kamena 1994 umunsi umwe mbere y’uko Inkotanyi zisesekara i Bagyayi, Padiri Josaphat HITIMANA yaje i Kabgayi noneho Musenyeri amubwira ko mu minsi ibiri hari Kajugujugu izaza kubajyana muri Zaire amusaba nawe ko yazaza bakajyana ngo cyane cyane ko hari n’iwabo azahabayobora be kuyobagurika mu gihugu cy’iwabo (Zaire).
Imana rero yaje kumuvugiramo ahagera kuwa Kane taliki 02 Kamena 1994 ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba yigabye ngo aharare ejo mu gitondo kare inkoko izabe ariyo ngoma. Ahageze yabaye nk’ubisikana nabo kuko yahageze kuri iyi saha mbabwiye inkotanyi zabandurukanye ku isaha ya saa kumi.
Padiri Josaphat HITIMANA, umwana w’umuzayirwa yabonye ko ishyamba atari ryeru niko gusubira mu Ruhina akizwa n’amaguru nyuma aza kumva ngo biciwe i Gakurazio abirokoka atyo ku bwa Nyagasani kuko burya nta bapfira gushira.
Kubwa Mgr MUTABAZI i Kabgayi, Padiri H. Josaphat…..
Inkotanyi zimaze kubicira i Gakurazo, zaje kumenya ko hari abo zahushije. Muri abo harimo na Padiri Josaphat HITIMANA na Musenyeri Venuste RINGUYENEZA wayoboraga Iseminari nkuru ya PHILOSOPHICUM ya Kabgayi muri 1994. Uyu Musenyeri RINGUYENEZA ni nawe Kagame yategetse ko bamuhiga akajya kubasomera Misa mbere yo kubataba mu kinogo cyari cyacukuwe inyuma y’ikiraro cy’inka i Gakurazo.
Imana yamurinze inkota ya Kagame ngo afashe aba bana
Padiri Josaphat rero inkotanyi zakomeje kumurwara inzika no kumugenda runono nk’uko tugiye kubibona mu kanya.  Nyuma ya 1994, Musenyeri MUTABAZI Anasitasi ukomoka i Kibungo amaze kwimikwa i kabgayi m 1996 hari imishinga ya Kiliziya yihutirwaga gushyirwa mu bikorwa kurusha iyindi.
Muri yo harimo gushinga Radiyo Mariya Rwanda, gushinga Kaminuza Gatulika ya Kabgayi yakomotse kuri Sinodi ya Diyosezi ya Kabgayi ndetse no kunoza imicungire y’ikigo cyitwa BUREAU SOCIAL DE GITARAMA kirera imfubyi kikanazishyurira amafaranga y’ishuri ku nkunga y’Ubusuwisi.
Padiri Josaphat icyarimwe muri B.S.G-R.M.R-I.C.K
Kubera ko abapadiri bari bakeya cyane, Padiri Josaphat HITIMANA yahawe kuyobora, icyarimwe ibi bigo bitatu bikomeye bya Kiliziya Gatolika ya Kabgayi n’iy’u Rwanda.
BSG : Bureau Social de Gitarama, RMR : Radiyo Mariya Rwanda na ICK : Institut Catholique de Kabgayi. Duhereye muri BSG, Padiri Josaphat yayiyoboraga akoresha inkunga zatangwaga n’abasuwisi zinyujijwe muri Fondantion Margrit FUTCHS waje no kugwa mu mpanuka y’imodoka yamuhitanye kwa Nkundabagenzi hino gato yo mu Rwabuye i Butare hejuru y’igishanga cya Rwasave bitewe n’uko umusaza wamutwaraga witwaga John yasinziriye amutwaye akagonga igiti bigahwaniramwo.
Muri Radiyo Mariya Rwanda yo yayiyoboye guhera ku italiki 15 Kanama 2004 kugera mu mpera za 2005. Muri iki kigo ho nta bibazo byinshi byamubayeho kuko nta mafaranga menshi yari arimo cyane ko iyi radiyo ya Kiliziya ikoresha uburyo bwo gukorera ubuntu nta bihembo igenera abayitangira.
Padiri Josaphat muri I.C.K, umwami mu gahugu ke !!!
Muri nzeri 2003, nibwo iri shuri rikuru rya Diyosezi Gatulika ya Kabgayi ryavutse. Nk’uko nabivuze hejuru ni urubuto rwa Sinodi. UCK ivuka hari gahunda y’uko igomba kuba Kaminuza Gatulika y’u Rwanda. Inkotanyi zarabyanze zivuga ko zidashobora kwemera ko abapadiri b’abahutu bafite na Musenyeri w’umuhutu (Myr Anastase MUTABAZI) bashinga Kaminuza Gatulika maze babahitiramo ko iba ICK aho kuba UCK.
Ibi rero zari zizi icyo zikoze n’ubwo hari uwakumva inyuguti imwe ihindutsemo ntacyo yishe. Ikibazo rero ni kinini cyane kuko Institut na Université bitandukanye. Institut isohora abatekinisiye mu gihe Université isohora abashakashatsi bityo bakaba batanganya amahirwe ku isoko ry'umurimo mu gihugu.
Inkotanyi kandi zari zizi icyo zikora kuko zavuze ko ari kare cyane kwemerera abapadiri gushinga Kaminuza. Ng’uko uko UCK yaje guhindurwa ICK ku ngufu. Dusubiye inyuma gato ariko, ICK ivuka yayobowe bwa mbere na Bwana Eric Thimel ukomoka mu Bufaransa nyuma aza gusimburwa na Padiri Josaphat Hitimana.
Josaphat ayobora ICK yayitwaye neza nta kibazo ariko biza kuzamba aho Musenyeri Mbonintege agereye ku butware i Kabgayi muri 2006. Mu mizo ya mbere Musenyeri Mbonyintege, Inkotanyi zamugiye mu matwi zimwumvisha ko akwiye kuvana mu nzira abahutu bose b’abapadiri bafite imyanya ikomeye kandi agahera kuri Padiri Josaphat kuko ngo azi amabanga y’abandi.
Icyo Padiri Josaphat yazize ni Gakurazo
Umunsi umwe Padiri Josaphat yagiye muri Paruwasi ya Cyeza muri Diyosezi ya Kabgayi gusura inshuti ye magara Padiri Elias KIWANUKA wari Padiri mukuru w’iyi paruwasi. Uyu Padiri KIWANUKA ni umugande rwimbyi akaba ari mukuru wa Captaine Emmanuel BUTERA umwe mu bishe n’akaboko ke Abasenyeri i Gakurazo ku italiki ya 05 kamena 1994.
Uwo munsi Padiri Josaphat yari yagiye gusura mucuti we i Cyeza, General Fred IBINGIRA yarahamusanze aje nawe gusura Padiri Kiwanuka azanye na Murumuna we Capitaine BUTERA. Ikiganiro rero cyararyoshye maze IBINGIRA na BUTERA bamaze guhaga WHISKY bavuga ko aribo bishe Abasenyeri i Gakurazo ku mategeko ya Shebuja Kagame. Ariko abivuga atazi ko Josaphat bari bicaranye ari umupadiri wa Diyosezi ya Kabgayi!!!
Kubera ko abicanyi umutima wabo uhorana impagarara, IBINGIRA na BUTERA baje kubaza padiri KIWANUKA uwo muntu bicaranye muri Salo uwo ariwe ababwira ko ari Padiri wa Kabgayi intambara iba iravutse. IBINGIRA ageze i Kigali yavuze ko hari umugabo ugomba kwisobanura kubyo yumvise bitari ngombwa ko abyumva kuko ngo bitari bimugenewe.
Kagame afatanyije na Ibingira bahise baza kureba Musenyeri MBONYINTEGE i Kabgayi bamuhendahenda bamusaba ko agomba gukora ibishoboka byose akambura padiri Josaphat ubutware bwose afite kuko kubera ibyo yumviye i Cyeza atagifite uburenganzira bwo gukomeza kwikubira ubwo butware bwose kandi asa n’ABAHUTU.
Padiri yambuwe ubutware bwose yamburwa n’ikanzu aracibwa
Mu rwego rwo kubahiriza amategeko ava mu gatsiko i Kigali, Myr MBONYINTEGE yasabwe gukura ku butegetsi HITIMANA Josaphat byihuse niko kumwiyenzaho babanza kumuvana muri ICK. Iyi ICK yarayivunikiye cyane kugeza n’aho ariwe wayakiye uburenganzira bwo kwemerwa nk’ishuri rikuru ryemewe rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Muri ICK Musenyeri MBONYINTEGE Simaragidi yahise amusimbuza Padiri Dr KAGABO Vincent wagizwe Recteur avuye kwiga muri Israel kugeza magingo aya akaba ariwe ukiyiyobora. Josaphat kuhamukura byabaye intambara ikomeye kuko yari yanze kuhava avuga ko ntawahamukura ariko birangira yemeye.
Nyuma yirukanywe no muri Bureau Social de Gitarama ari nako Musenyeri yahise afata icyemezo cyo kumuca burundu muri Kiliziya amwambura n’ikanzu n’ububasha bwose bwa Gisaseridoti bugendana nayo burimo: Gusoma Misa, gutanga amasakaramentu arimo na penetensiya,…
Padiri Josaphat amaze kwamburwa ubu bubasha bwose, yategetswe kujya kuba mu rugo kwa Musenyeri i Kabgayi ngo bamurere abashe guhindura imyitwarire ye agaruke ku murongo kuko yashinjwaga gusuzugura umwepisikopi ariko arabyanga ahubwo ahitamo kujya kwikodeshereza icumbi rye bwite hanze ya Kiliziya ahinduka umurayiki burayiki.
Kwiyunga byarananiranye
Gufasha ntibisaba kugira ibya Mirenge – Mutakwasuku
Meya wa Muhanga Mutakwasuku yaje gushimira P. Hitimana ibikorwa bye byo gufasha abatishoboye
Musenyeri Mbonyintege nawe utagira isoni zo gukora ibidakorwa, yahise atanga amatangazo mu Misa no mu bitangazamukuru nka Kinyamateka avuga ko yirukanye burundu Padiri HITIMANA Josaphat mu gipadiri mu Rwanda no ku isi hose kandi ko nta bubasha bwo gusoma Misa azongera kugira mu gihe cyose azaba atikosoye.
Uko gutaranga Padiri HITIMANA Josaphat muri rubanda hose nikwo kwatumye na nyuma kwiyunga binanirana kuko Musenyeri Mbonyintege yamusabye ko bakwiyunga padiri Josaphat akabyanga. Ibi kandi nta minsi myinshi ishize bibaye. Ubu ubushyamirane hagati y’aba bagabo bukaba busa n’ubwaburiwe umuti kuko aho umwe anyuze undi ahanyuza umuriro.
Guhindura ubutegetsi mu Rwanda ntibisaba imbaraga, birasaba gusa gufata icyemezo cya kigabo
Ibi bibazo byose tubabwiye n’ibindi byinshi wenda na mwe muzi bibangamiye Kiliziya y’u Rwanda n’izindi nzego zitandukanye mu Rwanda nta wahakana ko byakomotse ku mitegekere mibi ya FPR.
Hari abantu bajya babona ubutegetsi bukandamiza abaturage bubategekesha igitugu bagakeka ko kubuhindura ari ikidashoboka. Icyo abanyarwanda bagomba kumenya ni uko uko ubutegegtsi bw’abicanyi n’abanyagitugu bumara iminsi myinshi ku ngoma niko bugenda bucika intege.
Muri SHIKAMA k'ukuri na Demukarasi(SKUD), twe tubona ko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yahuye n’akaga ko gutegekana na FPR Inkotanyi kuko ari ugutegekana n’inzigo yakumariye abana n’abashumba b’intama. Abanyarwanda niduhuze imbaraga duhindure ibintu mu maguru mashya kandi bikorwe mu nzira itamena amaraso kuko bishoboka cyane cyane ko FPR mu minsi mikeya cyane, mu mateka y’u Rwanda ishobora kuzitwa KERA HABAYEHO!!!

Padiri Nzahoranyisingiza
Shikama ye


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355