Pages

KWAMAMAZA

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Charles KAYONGA wakambitse ku Kimihurura n’ingabo 600 z’inkotanyi zawakije Kigali igatokombera, ubu aboheye iwe mu rugo aho arinzwe bikomeye ; kuko, nyuma y’uko aketsweho guhirika ubutegetsi afatanije na Patrick KAREGEYA, KAGAME yamwoherereje umusirikari wo kumurasa yagerayo KAYONGA akamucikisha ubu urubanza rukaba rwarabuze gica mu nkotanyi z’ikambere!!! »/GATENDO A.



  Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 1/2/2014

Iburyo Jenerali  Kabarebe, ibumoso Jenerali Kayonga
« FPR Inkotanyi yategetse u Rwanda nabi ku buryo umunsi nzumva ko yavuye ku butegetsi ubutagaruka nziruhutsa kandi nkazishima. Ninzaba naranapfuye ntakiriho nzashimishwa n’iyo nkuru kuko nizeye ko no mu irimbi aho nzaba nduhukiye izasangayo.»

« Icyo gihe nzifatanya n’abandi banyarwanda bazaba barashimuswe nayo ikiganje i Kigali mu Rugwiro no ku buso bw’u Rwanda bwose kuko nta gahinda ku isi y’abazima kasumba ako gutegekwa imyaka 20 n’umuntu wakumazeho abantu bari inyangamugayo akaguhindura imbwa ugasigara wituma inkwi n’amazi!!!»

Kuri uyu wa gatandatu taliki 01 Gashyantare 2014 nibwo mu Rwanda hijihijwe ku nshuro ya makumyabiri (20) umunsi mukuru ngarukamwaka wo kuzirikana ku ntwari z’igihugu. Izo ntwari ni izapfuye kandi zapfuye ziri ku rugamba zari zifatanije na bamwe mu bakiriho.

Abenshi mu batangije urugamba rwo kumanika u Rwanda muri 1990 benshi mu bageze ku butegetsi i Kigali ubu basigaye barira ayo kwarika bifuza kwisubirira mu Buganda kuko Kagame mwene Rutagambwa w’i Bunyogombe abagira ayo ifundi igira ibivuzo atitaye ku kamaro bagiriye igihugu cyababyaye.

SHIKAMA turagutembereza muri MINADEF ku Kimihurura
Amakuru SHIKAMA ikura ku Kimihurura muri Minisiteri y’Ingabo n’ubusugire bw’igihugu aravuga ko icyo Kagame yapfuye na Lt. Gen. Charles KAYONGA cyaje kumenyekana ubu kikaba kikiri ibanga kuri bamwe ari nayo mpamvu tugiye kukibabwira tudaciye ku ruhande kuko uko byagenda kose ibibazo u Rwanda rurimo bigomba kurangira kandi ntidutezuka ku ntego yacu yo guharanira ko ukuri gutsinda ikinyoma.

Muri Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura, haruguru gato y’aho abazi i Kigali bakunze kwita ku kabindi, mu nzu ifite ikibuga cy’indege hejuru yayo gishobora kugwaho Kajugujugu 5 icyarimwe, habereye agashya ubwo habaga umwiherero w’abasirikari bakuru b’u Rwanda.

Ababyibuka uwo munsi Lt. Gen. Charles KAYONGA yari akiri umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda. Ibyo kuba Kayonga yarabaye inshuti na Kagame bakaza gushwana byo sindi bubitindeho kuko hari n’abandi bari abatoni b’akadasohoka kwa Kagame batakivugwa ku buryo Kayonga iyo  biba nko kubashyira ku rutonde ukurikije uko Kagame yabakundaga Kayonga yaza kure cyane.

Ayo makuru aragaragaza ko icyo bapfuye ari uko KAYONGA yashatse gukora KUDETA noneho umwe mu basirikari bato bagombaga gufatanya uwo mugambi akagenda akabyongorera Kagame. Kubera ukuntu Kagame ari umuhanga mu byo kuneka dore ko ari nabyo ngo yize muri U.S.A yahise apanga uko azica Kayonga.

Muri uwo mupangu wa Kagame yahamagaye Kayonga amubwira ko hari umusirikari wakosheje none akaba amumwoherereje ngo amuhane. Kayonga kuko yari yizeye ko Kagame ntacyo yamenye kuri iyo gahunda yahise yumva ko akimufitiye icyizere gikomeye.

Mu kumwohereza, Kagame yohereje umusirikari w’inshuti ya Kayonga agezeyo Kayonga amukangara bya gisirikari undi ati : «Tuza ibintu byakomeye naho wowe ngo urampana dore bantumye kukurasa!!»
Kayonga yabonye ko bikomeye niko guhita acikisha uwo musirikari wari woherejwe mu butumwa bwo kumurasa. Kagame yabonye bidashobotse niko gutegura umwiherero w’abayobozi bakuru ba gisirikari iyo nama ikaba yarabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura.

Kagame yari yaciriye isiri umwe mu bamurindaga ko yagombaga kuharasira Kayonga ariko Kayonga ntiyaza muri iyo nama kandi yari umugaba mukuru w’ingabo. Imbere mu myanya y’icyubahiro hari hateguwe intebe eshatu ni ukuvuga iya Kagame, iya Minisitiri w’ingabo Kabarebe n’iya Kayonga ariwe wari umugaba w’ingabo.

Gen. James KABAREBE wari wahageze yiteguye kwakira umukuru w’igihugu yatunguwe no kubona Kagame ahageze mbere y’uko Kayonga ahagera kandi bitabaho mu mategeko ya Porotocole agena uko inzego zikurikirana mu gufata ibyicaro mu minsi mikuru ya Leta.

Kagame yaje kuhagera abura KAYONGA ibyari inama bihinduka isoko. Muri iyo nama, nako muri iryo soko Kagame yagize umujinya kubera kubura KAYONGA NGO AMWICE ahita anategeka ko Television y’u Rwanda itari butambutse iyo nkuru kuko yahise anategeka ko abanyamakuru ba Television birukanwa mu cyumba cy’inama bagasubira hanze.

Kagame yarabatutse karahava abashinja gushaka kumukura ku butegetsi kandi abategeka ko bitagomba kurenga icyo cyumba. Lt Gen KAYONGA wari wamaze kumenya ibyateguwe byose yaje kuza mu nama igiye kurangira yiyicarira inyuma n’agasuzuguro kenshi Kagame amubonye arumirwa.

Umusozo w’iyo nama wabaye ko Kagame yahise yirukana Lt Gen Kayonga Charles ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu akanategeka ko agomba gufungirwa iwe mu rugo kandi ahantu hose hashobora kuba umwenge ku nzu ye hagahagarara umusirikari wa Kagame.

Ubu Kayonga akaba yarasimbuwe na Gen Patrick NYAMVUMBA wagarutse mu rugo avuye guhagararira ingabo za Loni muri Soudani y’Epfo. Ubu rero ikibazo kikaba cyaraburiwe umuti n’abavuzi b’ikambere muri FPR Inkotanyi.

Jenerali Nyamvumba wasimbuye Kayonga
Kuri uyu munsi mukuru nta jambo, nta birori !!!
Ejo kuwa gatanu taliki 31 Mutarama 2014, umunsi ubanziriza uw’intwari z’igihugu, Perezida Kagame yari muri Etiyopiya mu nama ya 22 y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe. Uyu munsi ku italiki 01 Gashyantare ubunsanzwe abaturage babaga biteguye kureba ibirori bishyushye kuri Sitadi Nasiyonari Amahoro i Remera ndetse no kumva ijambo rya Nyakubahwa Kagame Paul nyir’u Rwanda.

Nk’uko yabigenje ku italiki ya mbere Mutarama 2014 ku bunani aho nta jambo yabwiye abanyarwanda, uyu munsi nabwo Kagame yatunguye abaturage abereka ko batagikwiye kumugiramo icyizere kuko ntako yimereye kandi ko koko ageze mu marembera.

Ku isaha ya saa sita mu kadomo, arinzwe cyane kuruta uko yajyaga arindwa, Perezida Kagame yinjiye ku gicumbi cy’intwari i Remera imbere y’ahubatse ikigo cya gipolisi imodoka ziherwamo ibyangombwa ko ari nzima (Contrôle Technique Automobile) ashyira indabo ku mva y’izo ntwari ahita asubira mu rugo cyangwa mu biro.

Muri uwo muhango hari abantu bacye cyane batagera no kuri makumyabiri. Abari bahari barimo Perezida wa Senat, Perezida w’abadepite, Minisitiri Moussa Fazzil HARELIMANA w’umutekano mu gihugu, Iyamuremye Augustin uyobora urwego rw’igihugu rushinzwe kugena imidari n’impeta by’ishimwe na Ambasaderi w’ubuganda mu Rwanda ariwe KABONERO Richard ari nawe washyize indabo ku mva nk’uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Ibi nabyo bikaba atari byo kuko amategeko mpuzamahanga yumvikanyweho yemeje ko uhagararira abahagarariye ibihugu byabo mu gihugu iyo bose bataje aba agomba kuba intumwa ya Papa mu gihugu, bityo izo ndabo zikaba zagombaga gushyirwaho na Musenyeri Rucciano Russo intumwa ya Papa mu Rwanda ariko ntiyigeze ahakandagiza ikirenge cye.

Bisobanuye iki ku baturage basanzwe ?
Icyo bisobanuye kirumvikana kuri buri wese : Kagame waciye ibintu mu Rwanda ategeka byose bigakoreka, yarabaye umwana uri ku ibere mu nzu yera i Washington muri Amerika; amaze kubona ko byose bishoboka. Ubu Ingabo ze zirimo ibice byinshi no kutumva ibintu kimwe ku buryo nawe aba azi ko ashobora kwirirwa ntarare.

Ibi byose n’ibindi tutarondora arimo kubona neza ko byamugabanyirije morali ku buryo kuri we asanga kujya kwiharanga abwira abaturage amadisikuru ku Mahoro ari uguta igihe cyane ko azi neza ko nabo batamwumva kabone n’iyo bamwikiriza kubera ubucyene bifitiye aho bakubitira abana kuryama.

Afite kandi ikibazo gikomeye cy’uko abazungu barimo kumusunika cyane bamuganisha ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa F.D.L.R nyamara we akaba akomeje gutsemba. Hari andi makuru yakwiriye muri Kigali avuga ko ubu Kagame atameranye neza n’inkoramutima ye umwicanyi nkawe witwa Ambasaderi Eugene Richard GASANA umuhagarariye muri Loni.

Ayo makuru aravuga ko Kagame yari yasabye GASANA gukoresha amashuri yose yize n’ubundi buryo bwose bushoboka akabuza abategetsi ba Loni gutangaza Raporo yashinjaga u Rwanda kongera kubyutsa no guhembera M23. Gasana rero ngo yaba yarabyemereye shebuja KAGAME ariko nyuma akisanga atakibishoboye abazungu bakamurusha amajwi bakayitangaza Kagame akaba yahise amubwira ko ntacyo amaze ndetse ko arutwa n’utariyo (Loni), ariko ubusanzwe uyu mugabo Gasana asanzwe azwiho ubuswa kamere nkuko urubuga UMUVUGIZI.com rwigeze kubitangaza.

Kagame kandi afite ikibazo gikomeye cy’ingabo zifite amapeti yo hejuru zavuganaga cyane kandi kenshi na Karegeya ubu zikaba zikomeje kuvugana na Rudasingwa na Kayumba kandi Kagame akaba adashobora kubafunga bose ngo bimushobokere.

Kagame kandi, uyu munsi wo kuzirikana ku ntwari z’igihugu ugeze ayobewe uko ari bwifate ku makuru yakwiriye muri Kigali avuga ko umuvugizi wa F.D.L.R Colonel IRATEGEKA Wilson, Major Dr RUDASINGWA Théogène, Gervais CONDO bakubutse i Dodoma kwakirwa mu cyubahiro gikomeye na Mheshimiwa Jakaya Mrisho KIKWETE perezida wa Tanzania.

Ibi bibazo byose biri imbere ya Kagame nibyo mpereyeho nemeza ko yanze kubirengaho ngo ajye kubeshya abaturage ababwira ko akibategeka kandi mu by’ukuri nta butegetsi agifite. Asigaranye ishusho n’ibyubahiro bigenerwa Perezida w’igihugu ariko imbere muri we ibintu byarangiye cyera ni ukumubona agenda.

Muri SHIKAMA tukaba tubona politiki igeze mu mahina kandi Kagame byanze bikunze agomba gukenyera akemera kunywa umuti amateka azamugenera kuko wa mugani utakwica abantu barenga miliyoni icumi z’inzirakarengane ubaziza ubusa ngo ugire amahoro. Ntibishoboka rwose akari cyera birakugaruka.

Abo Kagame yishe cyangwa yategetse ko bicwa bari inzirakarengane kandi barimo amizero y’ejo hazaza : Barimo abana b’ibitambambuga, imicuko, ibisekeramwanzi,inkumi nziza zari kuzabyara abandi bana beza, ababyeyi babo, abanyapolitiki, abasirikari, abihayimana, impunzi, abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda no muri Kongo Kinshasa,…


Ku buryo ku munsi wa mbuze uko ngira Kagame nta n’uzamuha amazi yo kunywa ndetse n’abana be n’umugore we bazahinduka ruvumwa mu mateka y’u Rwanda kuko ibihembo by’ibyaha ari ukwiyahura cyangwa kwimanika  mu kagozi!!! Tubitege amaso!    

 GATENDO A.
Shikama Ye

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355