Iyi nyandiko yaciye mbwa mbere kuri Shikama kuri 3/2/2014
Nkuko twabagezagaho amakuru ejo yerekeranye n'ibyobo ngo biriho bicukurwa hirya no hino mu Rwanda, abatgetsi bakaba batarashakaga kugira icyo babivugaho. Uyu munsi rero niho urubuga rwari rwatangaje iyo nkuru rwitwa imirasire rwashyize ahagaragara ikiganiro rwagiranye na Meya Ruboneza Amborozi w'akarere ka Gatsibo ibi byobo bibarizwamo.Igitangaje rero kandi gihangayikishije ni uko nkuko muri bubyisomere hasi aha, hari ukuvuguruzanya hagati ya Meya n'umuyobozi w'umurenge ibyo byobo bibarizwamo. Aha rero umuntu akaba yakwibaza byinshi !
Abaturage twashoboye kuganira nabo mu Rwanda, twasanze imitima iri mu nda kuko batubwiye ko aya makuru y'ibyobo bayamaranye igihe, akaba aje yiyongera ku yandi mabi basanganywe. Twagerageje kumenya ayo makuru mabi basanganywe, tubaza umusaza Gakwaya wo muri Kigali ngali ibyo aribyo, adusubiza aseka cyane ati ubwo nturi gatumwa wa musore we, uranshakaho iki?!Ikigaragara ni uko mu Rwanda hari ikibazo ibi byobo kandi bikaba bihangayikishije benshi dore ko bavuga ko FPR mbere y'uko imanura indege ya Kinani muri 1994, yari yaragwije ibi byobo hirya no hino mu gihugu kuva muri 1992 kugeza muri 1994, ibi ngo bikaba byari bigamije kurohwamo abahutu bari kuba birengejwe na FPR.Turakangurira abanyarwanda bose kuba maso mu gihe babonye ikintu kidasanzwe hafi yabo bagahita babimenyesha inshuti n'abavandimwe kandi bagakora nk'umuntu umwe nta kureba ku bwoko. Mushobora natwe kutwoherereza ubutumwa bugufi kuri +4794232191 cyangwa mukatwoherereza mesaje kuri imeli yacu : www.info@shikama.frNkusi YozefuTel: +4794232191( ohereza ubutumwa bugufi, ntuhamagare kuko duhuze)-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------shikama@info.fr; mahoriwacu@gmail.com

Soma iyi nkuru ya IMIRASIRE urebe ukuntu abategetsi bavuguruzanya!
Umuyobozi w’umudugudu aravuguruza umuyobozi w’akarere ka Gatsibo ku icukurwa ry’ibyobo bikorwa mu ijoro muri Rwimbogo
- Yanditwe: 3/02/2014 02:26
- Yasuwe incuro: 19817
Umuyobozi w’akarere we yabwiye imirasire.com ko abacukura ibi byobo bitwikira ijoro baba bagamije ubujura nta yindi intention baba bafite.
Nyuma y’aho hatangarijwe amakuru avuga ko mu Gatsibo hari gucukurwa ibyobo mu ijoro mu murenge wa Rwimbogo ubuyobozi bw’aka karere buratangaza ko ibyo byobo bihari ariko byaturutse ku icukurwa ry’amabuye ahabarizwa y’amakampani ya Vision Mining ya Nyakwigendera Simba Manasseh na E&G ya Gakwerere Emmanuel bakunze kwita Kivili.
Mu kiganiro yagiranye n’imirasire.com, umuyobozi w’umudugudu wa Ndama Ruzibiza Silas yavuze ko mu kwezi kwa 10 umwaka ushize babonye icyobo cyacukurwaga nijoro. Icyo cyobo cyari ku mupaka wa Pariki kikaba cyaragabanyaga abaturage n’igisilikare cya Gabiro.Uyu muyobozi avuga ko mu kwezi kwa 11 icyo cyobo cyaje gusibwa.
Impamvu yatumaga abaturage bitwikira ijoro bakaza gucukura iki cyobo, ni borne(urugabano rutandukanya amasambu y’abantu batandukanye) bari barabonye yatandukanyaga igisirikare, abaturage na Pariki y’Akagera kuri iki cyobo kandi bakaba barigeze kubona abazungu bahagaze hejuru y’iyi borne bibwiye ko harimo mercure(bumwe mu bwoko bw’amabuye y’agaciro) bakajya kugicukura bayikurikiyemo
Ruboneza Ambroise Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo
Mu butumwa bugufi Ruboneza Ambroise umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yohereje imirasire.com yavuze ko ubwo basuraga ibi byobo kuwa gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2014 bari kumwe n’umuyobozi w’uyu mudugudu, DPC muri Gatsibo, ushinzwe iperereza muri police Gatsibo, ushinzwe iperereza mu gisirikare muri Gatsibo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo hamwe n’abaturage batandukanye basanze icyo cyobo cyarasibwe.
Ati "Iki cyobo baragisibye ariko babanje gushyiramo umuntu ngo barebe ko nta mashami agishamikiyeho basanga ntayo".
Umuyobozi w’uyu mudugudu yabwiye Meya na delegasiyo bari kumwe ko yapanze uburinzi bwo gufata abacukura icyo cyobo nijoro ariko abo yapangaga nibo bacaga inyuma bakahacukura.Ati Abacukuraga bashakaga amabuye nta yindi intention bari bafite.
Muri ubwo butumwa Ruboneza Ambroise yakomeje avuga ko agiye gukomeza gukurikirana ibi byobo bidasibwe afatanyije na DPC Superintendent Tebuka. Akaba yemeza ko ari amakimbirane ari hagati ya kampani 2 zicukura amabuye arizo E&G na Vision Mining kuko bose bacukurira hamwe.
Mu kiganiro yagiranye n’imirasire.com Umuyobozi w’aka karere yavuze ko ibyobo byavuzwe haruguru bine muri uriya murenge bihari. Yemera ko hari abacukura mu ijoro baje kwiba amabuye.
Ati “abo ku ruhande rwa E&G ya Gakwerere bitwikira ijoro bakaza gucukura amabuye bakajya kuyagurisha na Vision Mining kuko bayacukuye ku manywa ntibabona uko biba. Ku ruhande rwa Vision Mining ngo nabo baza gucukura amabuye nijoro bagamije kwiba nabo bakajya kuyacuruza na E&G.
Ibi bikaba bitandukanye n’ibyo twaganiriye n’umuyobozi w’umudugudu wa Ndama wabwiye imirasire.com kuri telefoni ko nta bacukura amabuye nijoro.
Ku birebana n’amabuye bavuga ko ntayahaba, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yavuze ko haboneka amabuye y’agaciro ya Coltan na gasegereti. hakaba hari ibigo 5 bicukura aya mabuye bifite ibyangombwa bibemerera kuyacukura.
izi kampani zicukura aya mabuye zikaba zimaze imyaka igera kuri 5 zikora aka kazi muri Gatsibo. iki kibazo cy’ibyobo kikaba cyaratangiye kugaragara guhera mu kwa 10 umwaka ushize. Ubuyobozi bw’akarere bukaba buri gukora iyo bwabaga kugira ngo abantu barusheho gushira impungenge
Alphonse Munyankindi - imirasire.com
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355