Pages

KWAMAMAZA

IYOBOKAMANA.Vaticani : Papa Faransisiko aherutse gutungura abatuye iyi si yajujubijwe n’ibibazo, akaga, intambara, kwikubira, inzara ibica bigacika, ubusambanyi, SIDA, maze yemeza ko IKUZIMU hatabayeho kandi ko ADAMU na YEVA batabayeho.


Papa Faransisiko, umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi Yose
Muri SHIKAMA tubagezaho amakuru yose kandi tuba twiyumvisha ko yakubaka ubuzima bwanyu cyangwa nibura akaba yanabajijura akabereka aho ubuzima bwerekera byaba na ngomgwa mukaba mwayasangiza n’abandi.
Mu mateka ya Kiliziya Gatulika ku isi bishobora kuba ari ubwa mbere igize umupapa uvuga ibintu ntacyo yikanga kandi akabivuga mu gihe asa n’utunguye abantu bamuteze amatwi cyangwa bazabisoma nyuma. Papa Faransisiko ubundi witwa  BERGOGRIO ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo aherutse gukora agashya.
N’ubwo ariko tugiye kwibanda ku ijambo yavuze mu nyigisho mbwirwaruhame (Homelie) yakoreye i Vaticani vuba aha, hari n’utundi dushya yagiye akora nko ku munsi we wa mbere w’uruzinduko mu mahanga ubwo yari agiye mu Munsi mpuzamahanga w’’ihuriro ry’urubyiruko gatulika ki isi yose wabereye mu Mujyi witwa Rio de Janeiro muri Brezili.
Ubwo yari yuriye indege yagombaga kumujyana muri Amerika y’amajyepfo muri uwo munsi ukomeye mu mateka ya Kiliziya uzwi cyane ku mpine ya JMJ (Journee mondiale de la jeunesse), Nyir’ubutungane papa Faransisiko yatunguye abari bashinzwe kumurinda no kumubungabungira umutekano.
Umwe mu Basuwisi bashinzwe kumurinda yamusabye ishakoshi ye bishoboka ko yarimo ibitabo yari kuzakenera ari kumwe n’abajene muri Brezili, ngo ayimutwaze aramwangira ahitamo kuyurirana indege. Iyo shakoshi uko nayibonye yari ishaje ku buryo bukabije ku buryo ntawari kubyiyumvisha.
Ishakoshi y’umubore ishaje cyane
Hari ibintu abantu babona ntibabyiteho cyangwa ntibabiteho umwanya wabo nyamara bishobora kubageza ku masomo akomeye yanabagirira akamaro gakomeye kakazanabaherekeza kuruta ibyo bamaraho igihe nyamara nta cyo bibunguye.
Papa Faransisiko ukomoka mu muryango w’abapadiri bitwa Dominicaine ni urugero nyakuri rw’umuntu ukomeye cyane kuri iyi nyamara wicisha bugufi kuruta uko abantu babitekereza. Uyu muryango w’abapadiri ni abantu bagira imico yo guca bugufi cyane.
Hari abantu bajya babona abapadiri bakumva ari ba Padiri gusa ariko ntibabashe gusobanukirwa ko nabo bagira amoko atandukanye. Mu Rwanda bakunda kubona abapadiri babana na Musenyeri cyangwa baba kuri Paruwasi. Bariya bitwa Pretres diocesains. Ni ukuvuga ko buri diosezi iba ifite abapadiri bayo. Aba mu Rwanda bazwi i Kabgayi.

VATICANI: "Uvuye ibumoso:1. urubuga rwitiriwe mutagatifu Petero aha niho Papa akunda kubwira ijambo rye na misa, imbaga y'abakristu baturutse hirya no hino ku isi, 2.Urusengero Sistine( niho batorera abapapa), 3.Bazilike ya Mutagatifu Petero, 4. Inzu Ndangamurage ya Vatikani ( Mize)."
Abo bapadiri ba diyosezi Musenyeri wabo niwe uba ubafiteho ububasha bwose burimo kubaha imirimo, kubohereza mu mahugurwa, kubohereza ku masomo,.n’ibindi..Hari n’abapadiri bitwa Abadominikani, abitwa Abapadiri b’Abasareziyani ba Don Bosco. Mu rwanda abaturage babazi cyane aho twita mu Gatenga kwa CARLOS.
Tugarutse kuri iyi SHAKOSHI ya Papa ishaje cyane bikiyongeraho no guhitamo kuyitwaza kandi ababyiganira kuyimutwaza bangana uburo buhuye, byombi kuri twe muri SHIKAMA tubibona nk’uburyo n’urugero nyakuri rwo kwigisha abantu guca bugufi no gucisha make mu buzima.
Kiliziya Gatulika idini itsimbaraye ku bya cyera
Mu mateka asesenguye tubona ko kimwe mu bituma urwego rw’ubuyobozi bukomera harimo n’iminsi mikuru. Institution itagira iminsi mikuru nta gukomera kwayo. Mu yandi magambo institution igira iminsi mikuru myinshi kandi iteguwe neza iba ikomeye.
Hari abantu bamwe bajya bishuka bagakeka ko igikomeza institution ari amafaranga nyamara sibyo na busa. Amafaranga uwayaguha ukabura ubwenge bwo kuyakoresha warutwa n’utayafite. Ni bangahe batunze ibya Mirenge ku Ntenyo ariko bakaba barabuze amahoro mu mitima yabo ???
Iki ni kimwe mu bintu bituma Kiliziya Gatolika ikomeza kuba ubukombe kandi bikaba bigaragara ko itazahanguka. Burya kandi hari abatibuka ko Kiliziya Gatolika igira iminsi mikuru kandi ikomeye ndetse buri munsi.
Hari iminsi mikuru ikomeye izwi na bose cyangwa na benshi muri Kiliziya. Muri yo harimo Ubunani, Pasika, Noheli, Umunsi w’Abatagatifu bose, Umunsi w’Umuryango, Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya, Ijyanwa mu Ijuru rya Yezu ubundi uzwi ku izina rya Yezu asubira mu ijuru, Umunsi mukuru w’Abalayiki, n’indi myinshi.
Ku rwego rwa buri munsi Kiliziya Gatolika yakoze urutonde rw’abatagatifu ku buryo buri munsi haba hari umutagatifu wibukwa kandi hakaba abaturage bitiranwa nawe bityo bakizihiza umunsi mukuru wa bazina mutagatifu.
Ikindi ni uko kuba Kiliziya imaze imyaka ibihumbi bibiri na cumi n’ine (2014) ibayeho, niyo institution ikuze kurusha izindi zose zo kuri iyi si tubaho, bituma iba IGIHANGANGE. Ibi n’ibindi tuvuze birimo amategeko ayigenga yanditse neza, yanditswe cyera kandi asesenguranywe ubuhanga azwi ku izina rya DROIT CANONIQUE ni byo bituma ikomeza kuba IGIHANGANGE.
Ibindi bituma Kiliziya itsimbaraye ku bya cyera ni uburyo izi kubika ibya cyera. Urugero, ubu mu bubiko bwa Kabgayi haracyarimo ikarita ya Batisimu yUmwami Rudahigwa ndetse n’iz’abandi babatijwe na mbere ye. Ikindi ni uburezi bwayo buhiga bose mu gutanga abantu barezwe kandi bafite ikinyabupfura gikwiye.
Ikindi gituma Kiliziya Gatolika ikomera ni amahame n’amagambo ihora ibwira rubanda adahinduka : Muri ayo magambo n’amahame harimo ko Yezu yapfiriye ku musaraba, ko yacunguye abantu, ko Adamu na Yeva aribo bantu ba mbere Imana yaremye, ko n’amashitani y’ikuzimu azatwumvira nidukiranukira Imana.
Ikindi gituma Kiliziya gatolika ikomera ni uburyo Misa isomwa. Buri Munsi haba hari amasomo yateguwe kandi yateganijwe gusomwa mu misa ku isi hose haba mu misa za mugitondo abaturage bakunda kwita Misa zo ku mibyizi ndetse na misa zo ku cyumweru kimwe n’izo ku minsi mikuru. Ibi biba bikubiye mu gatabo kitwa ORDO LITURGIQUE.ibi bituma abaturage bayumva kimwe ku isi yose kandi ntibabusanye.
Aha niho ntanze ingero nerekana ko imico ya Papa uyihuje n’uyu murage wa Kiliziya umaze imyaka ibihumbi n’ibihumbi bishobora kutazamworohera kuyiyobora kuko yadukanye imvugo idasanzwe kandi itamenyerewe na rubanda rwayiyobotse. Kubera iki ? Kubera ko muri Kiliziya agahindutse kose gasaba guhindura byose kugira ngo bihuzwe kandi byumvwe kimwe hose.
Adamu na Yeva ntibabayeho!!!
Ikibazo mfite si ibyo Papa yavuze kuko iteka ubumenyi buhora buvugururwa kandi ntawakwemeza ko azi byose ngo abandi baceceke. Ikibazo rero kiraba uko abaturage aribo muri iyi nyandiko twahisemo kwita abagatulika ku isi bakiriye iyi mvugo.
Mu mibereho y’abantu benshi, iyo basoma BIBILIYA NTAGATIFU amagambo asa n’aherwaho harimo na Adamu na Yeva. Abantu kandi bazi bakaniyumvisha ko ibyanditse muri Bibiliya byose ari ukuri ku buryo hari n’abahitamo kugupfira mu gihe bashobora kuba bibeshya cyane.
Bibiliya ibyanditsemo twabigabanyamo ibice bitatu. Igice cya mbere ni Ibyavuzwe n’IMANA, igice cya kabiri ni ibyavuzwe na SHITANI naho igice cya gatatu twavuga ko ari ibyavuzwe n’ABANTU ku giti cyabo. Ibi byose rero birasa n’aho Papa Faransisiko ashaka kubihindura cyangwa kubinoza kugirango rubanda isobanukirwe Kiliziya yabo n’ukuri kw’ibintu.

Ifoto yavuye muri Videwo"umunyu w'isi".
http://www.chick.com/catalog/videolist.asp Irerekana Shitani yigabiza isi n'ibiyirimo
Kuba abantu baramaze kwiyumvisha ko Adamu na Yeva baremwe n’imana kandi ko babayeho, ubu bikaba bivuzwe ko batabayeho ahubwo ari igitekerezo bishobora gutuma Kiliziya ihungabana ndetse n’andi madini akajegera kubera ko abayoboke bashobora gukeka ko byose ari imitwe n’andi mahame asigaye bashingiyeho nayo ashobora kuba ari ibinyoma.
Ikuzimu ntihabayeho!!!
Iki cyo ni ikibazo gikomeye cyane ku myumvire y’abantu kubera ko ; muri iyi si hari abantu benshi cyane batinya gukora ibyaha cyangwa bigomwa gukora ibyaha tubyise dutya kubera gutinya ko umunsi umwe bazoherezwa i KUZIMU.

Igishushanyocyiswe" urubanza rw'imperuka" cyashushanyijwe na Luca Signorelli 
ahagana 1500 Nyuma y'ivuka rya Yezu, kiri muri Katedarali ya Orvieto mu Butaliyani. 
Turabona Yezu na shitani.

Haramutse habonetse igitekerezo cy’uko IKUZIMU hatabayeho byahita byumvikanisha ko no mu IJURU hatabaho kandi hatabayeho. Nibutse ko tukiga muri Kaminuza, hari umupadiri watwigishaga isomo ryitwa PHILOSOPHIE MORALE watubajije ikibazo aravuga ati : « Mutekereza ko ijuru ari iki?» Ese mwumva ari ahantu cyangwa ni ukuntu?
Kubera ko twese icyo kibazo cyatunaniye kukibonera igisubizo, Padiri yadusubije ko IJURU atari AHANTU ahubwo ari UKUNTU. Ni ukuvuga imisusire n’imibereho umuntu agomba kugira mu buzima. Iyi mvugo yatumye nsobanukirwa ko koko burya abapadiri batwigishaga bicye cyane ugereranije n’ibyo bazi cyangwa bagomba kwigisha abaturage.
Niba IJURU ari UKUNTU ni ukuvuga ko n’IKUZIMU ari UKUNTU, kandi wa mugani wa Papa Faransisiko, ukuntu ntikubaho ahubwo kuragirwa abantu bakakwiyumvano mu gihe ahantu habaho ukaba wanajyayo ukaherekana.
Yohani wanditse igice gihera cya Bibiliya, yemeza ko yabonye ijuru: " Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka Ururembo rwera Yerusalemu, rumanuka ruva mu Ijuru ku Mana." Ibyahishuwe 21:10.


Mu gusoza iyi nkuru, twavuga ko koko natwe dushyigikiye Nyirubutungane papa Faransisiko wabwiye abaturage ukuri bamaze imyaka 2014 barahishwe mu nyungu za bamwe. IJURU n’IKUZIMU byombi si AHANTU ibunaka ahubwo byombi ni IMIBEREHO.
Kugira ngo bisobanuke kurushaho kandi byumvikanne ku basomyi n’abakunzi bacu, IJURU muri ubu buzima rigereranywa n’IBIKORWA BYIZA, naho IKUZIMU hagereranywa n’IBIKORWA BIBI. Bantu barangwa no kurenganya rubanda, bahuguza abaturage ibyo batabahaye, abantu bica abandi ntacyo babahora abo baba baba iwabo IKUZIMU kwa Shitani.  
Ubwo ku rundi ruhande, abantu barangwa n’imico myiza, barengera abakene, bafasha imfubyi n’abapfakazi, nibo baba mu IJURU ku Mana. Uwasesengura iyi mvugo ya Papa yahita yumva ukuntu u Rwanda rwagowe kandi rukeneye gusabirwa byihariye kuko igihugu kirimo akarengane, abarya badahaga, bisobanura ko HARI MU KUZIMU.

BAZIGUKETA F.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355