Twebwe abanyamuryango b’ikubitiro, dushingiye ku muco n’ingeso byiza
n’indangagaciro byarangaga abakurambere bacu mu muryango nyarwanda, dushingiye
ku mutima nama wacu urangwa n’ishyaka ryo guharanira icyateza imbere u Rwanda
n’abanyarwanda bose nta vangura iryo ariryo ryose, dushingiye ku mugenzo mwiza
ntagereranywa wo kuvugisha ukuri no kubwizanya ukuri muri bene kanyarwanda bo
hambere.
Dushingiye ku bibazo uruhuri abakuze n’urubyiruko rw’abanyarwanda ubu
bariho bahura nabyo bitewe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi, twishyize
hamwe dusasa inzobe mu rwego rwo kubiganiraho no kubijyaho impaka, dushinze ihuriro ryitwa SHIKAMA K’UKURI NA DEMOKARASI rigamije guhindura ubutegetsi mu
Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro, kandi twumvikanye kuri izi ngingo zikurikra:
- Igihugu cy’u Rwanda kimaze kuba akabarore mu
muryango mpuzamahanga n’imbere y’abanyarwanda bashyira mu gaciro. Ibi biraterwa
no kuryana bikomeje kuranga bene kanyarwanda,
-
Ingoma za cyami zaguye igihugu ariko ibyiza
zibiharira abo mu bwoko bw’abatutsi gusa mu myaka amagana. Ingoma ya Gerigori
KAYIBANDA yatanze umusanzu ukomeye mu burenganzira bwa muntu kuko yaharaniye ko
abanyarwanda bagira ubwigenge bipakuruye ubukoloni bw’ababiligi n’abadage kimwe
n’ingoma ya cyami yicaga bamwe ikanyaga abandi uko ishatse kandi ku maherere,
-
Ingoma ya HABYARIMANA Yuvenali yatanze umusanzu
ukomeye mu kubaka ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, ibibuga by’umupira,
imihanda ya kaburimbo y’imigenderano n’amahanga, ibibuga by’indege,
imiringoti,… Muri izi ngoma zombi ariko nta n’imwe yigeze itanga umuti ufatika
ku kibazo cy’ikubitiro kirebana no guha abanyarwanda bose ubwisanzure bwo
kuvuga icyo batekereza no gusangira ibyiza by’igihugu byagiye byikubirwa n’udutsiko
duto cyane tugizwe n’imiryango ikomoka mu gisekuru kimwe cyangwa mu bisekuru
byegeranye cyane n’ababaga bafashe ubutegetsi.
-
Ishyaka FPR Inkotanyi rimaze gufata ubutegetsi
ku ngufu rikoresheje imbunda mu 1994 ryashyizeho ubutegetsi burutwa n’ubwa Habayarimana
kuko bwongereye urwicyekwe mu banyarwanda,
-
Ubu u Rwanda rutegekwa n’agatsiko k’abicanyi
b’indobanure z’abatutsi bavuye i Bugande bubakiye ku kinyoma, munyangire,
munyumvishirize, kwishongora, kubeshya abanyarwanda uko bwije n’uko bucyeye,
kunyereza umutungo w’igihugu, kurya ruswa n’ibindi bibi byinshi.
Mu rwego rwo kubohora
abanyarwanda ikinyoma cya FPR Inkotanyi dutangije ihuriro
ryitwa Shikama k’Ukuri na Demokarasi mu magambo arambuye hakazakoreshwa
amazina akurikira hashingiwe ku ndimi eshatu zikoreshwa mu Rwanda kandi zikaba
zemewe n’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza
ubu arizo:
Ikinyarwanda: Ihuriro Shikama k’Ukuri na
Demokarasi
Mu cyongereza: Shikama Truth and Democratic Forum,
No mu gifaransa Forum Shikama pour la Vérité et la Démocratie.
Dore ibibazo bikomereye abanyarwanda mu nzego zikurikira twiteguye
gucyemura kugira ngo bose basangire ibyiza by’igihugu cyabo:
- Demokarasi
Demokarasi isobanura ubundi mu kinyarwanda
ubutegetsi bw’umuturage, bushyirwaho nawe, kandi bukaba ariwe bukorera. Kuba mu
Rwanda rero atari uko bimeze ntawahakana ko ikibazo cya Demokararasi cyabaye
agaterenzamba. Amashyaka ya politiki
adakorera mu kwaha kw’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR yimwe
uburenganzira bwo gukorera mu bwisanzure busesuye mu Rwanda ku buryo ubu yabaye
balinga kuko ntacyo akimariye abaturage.
Kugira ngo ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku
butegetsi ricecekeshe burundu amashyaka atavuga rumwe naryo, ryataye mu gihome
abantu bose bagiye bagaragaza akayihayiho ka politiki bagiye bashinga amashyaka
nka Madame Umuhoza Vigitoriya Ingabire, Mushayidi Dewogarasiyasi, Berinarudo
Ntanganda, Ntakirutinka Karoli n’abandi.
Si ibyo gusa kandi kuko n’amashyaka ya
politiki akorera hanze y’u Rwanda atavuga rumwe n’ishyaka ry’agatsiko rya FPR
ubu Kagame aherutse gutangaza ku mugaragaro ko azabatsembatsemba ari ikibazo
gusa cy’iminsi mikeya. Leta y’u Rwanda kandi yanze kugirana ibiganiro
by’amahoro na FDLR ngo
ikibazo cyabo kimaze imyaka 20 kibonerwe umuti urambye.
Mu Rwanda demukarasi yahindutse impenebere
kuko nta matora aharangwa. FPR yimakaje umuco wo kwiba amajwi mu matora ku
buryo byahindutse intero ya nyir’urugo kandi igomba kwikirizwa n’inzego zose
harimo abapolisi, abasirikari, abaturage n’abandi. Nta munyamakuru wigenga
ugira ijambo mu Rwanda kuko uwanditse ukuri akagutangaza aricwa, utishwe
arafungwa, udafunzwe agakubitwa bakamuhindura igisenzegeri, udakubiswe
akameneshwa.
- Ubuhinzi
Kubera gahunda za Leta zirebana
n’ivugurura-buhinzi zihubukirwa bikabije abazitegura ntibegere abahinzi ngo
bababaze iby’ibanze bakeneye ndetse n’ibyo bazitekerezaho ndetse n’uko bumva
zashyirwa mu bikorwa, ubu mu Rwanda hose inzara iravuza ubuhuha kubera politiki
ihubukiwe kandi ihutiweho yo guhuza ubutaka hagamijwe guhinga igihingwa kimwe
mu gihe bazanye icyo gihingwa bagamije kurandura inzara n’akanda.
Ingero zifatika ni Raporo y ‘Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye
rishinzwe amajyambere PNUD / UNDP igaragaza neza ko abanyarwanda bafite inzara
kandi ko kugira ngo ishire Leta yareka abaturage bagahinga ibihingwa bashaka
byose kandi ku butaka bashaka bwose. Urundi rugero ni ubushakashatsi bwakozwe
n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare bugaragaza ko inzara mu Rwanda
inuma kugeza aho mirongo ine na bane ku ijana (44%) by’abana b’abanyarwanda
bari munsi y’imyaka itanu barwaye bwaki. Ikindi ni uko kubera ubuhinzi
bwazambye burundu, ibiciro ku isoko ry’ibiribwa mu Rwanda biri hejuru cyane
kubera politiki itanoze.
- Ubworozi
Ubworozi mu Rwanda bwahuye
n’imbogamizi zikomeye cyane kuko mbere buri mworozi yororaga amatungo ashatse
mu mubare kandi akorora amatungo ashatse mu bwoko bwayo ni ukuvuga inka,
inkwavu, ihene, intama, ingurube, inkoko,… Ku ngoma ya FPR-Inkotanyi bategetse
abaturage bose kutongera kwahura inka no kuzizirika ku musozi bategeka
abaturage gusigarana inka imwe kandi ikahirirwa mu kiraro idasohoka.
Iyi politiki ikaba igamije gucyebera
ibikingi n’urwuri abakize kandi bavuye i Bugande no kubuza amahwemo abaturage
kuko iyo usigaranye inka imwe ugomba kuyahirira uhita wimwa uburenganzira bwo
korora andi matungo kuko nta mwanya wo kuyitaho wabona.
Umuturage ufashwe yaragiye ku
musozi acibwa amande y’ibihumbi icumi (10,000Rwf) kandi n’iryo tungo rye
bakaritwara ku Murenge ntazongere kuribona ako kakaba ari akarengane katagira
izina gakwiye gucika kandi abaturage bagasubizwa uburenganzira bwo korora no
kuragira uko babyumva kuko ikinyoma cyo kuvuga ko inka cyangwa irindi tungo
riziritse cyangwa ryahutse ku musozi rifatwa n’indwara ari ikinyoma cyambaye
ubusa cyazanywe na FPR.
- Abarimu
Abarimu bagiye batitabwaho mu
ngoma zose zategetse u Rwanda ariko iya FPR yo biba agahomeramunwa. Abarimu
kuva mu kiburamwaka, ugaca mu mashuri abanza, mu mashuri yisumbuye kugeza muri
Kaminuza n’amashuri makuru, ni abarezi b’u Rwanda rw’ejo kuko abazaba abayobozi,
abagabo n’abagore b’ejo hazaza bakwiye u Rwanda bategurwa na mwarimu muri
ziriya nzego n’ibyiciro by’amashuri tuvuze hejuru aha!
Ikibabaje ni uko usanga abageze
ku butegetsi bose biyibagiza ko intebe bicayeho, n’akazi bafite babikesha
mwarimu wabagize icyo baricyo. Bityo ugasanga barishyiriraho imishahara
y’umurengera mu gihe mwarimu ukora amanywa n’ijoro ahembwa intica ntikize. Ibi
nabyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi kuri gahunda y’uburezi bufite ireme
twese duharanira.
Ubu hashyizweho ikigega cyitwa UMWARIMU SACCO ahubwo cyongereye
ibibazo kurusha kubicyemura bikaba birutwa n’uko kitari kujyaho kuko gisaba
mwarimu n’utwo yari asanganywe kimwibira ku kigero cy’ijanisha ry’inyungu
z’ikirenga n’andi mabanki atatinyuka kumuca.
Muri SHIKAMA kandi tuzi neza ko
kubera ubukungu bwazambye mu Rwanda n’isumbana rikabije ry’imishahara igenerwa
abakozi ba Leta ibi bigatuma ku isoko ibiciro bizamuka kandi hagahaha umugabo
hagasiba undi, ubu ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigereranyo cya 800
% ugereranije no muri 1990. Tukaba tubona ko
POLITIKI Y’IMISHAHARA IKWIYE
GUSUBIRWAMO ku buryo abahembwa macye cyane nk’abarimu bazamurirwa ibihembo bishobora kubahesha
ubushobozi bwo guhaha ku isoko.
- Urubyiruko
Urubyiruko ruri hagati y’imyaka
18 na 35 rutagira akazi ruriyongera umunsi ku wundi kandi Leta ntacyo ikora
kigaragara ngo irwerekeze mu nzira yo kwihangira imirimo yaruteza imbere
n’igihugu muri rusange. Hagomba gushyirwaho politiki yo korohereza urubyiruko
rurangije za Kaminuza n’amashuri makuru kimwe n’abarangije ayisumbuye kugira
ngo rubone inguzanyo mu mabanki nta yandi mananiza kandi ibi birashoboka cyane.
Binabaye ngombwa twe muri SHIKAMA tubona hakwiye gushyirwaho BANKI Y’URUBYIRUKO ikajya iha inguzanyo
urubyiruko rwibumbiye mu matsinda ya benshi bishyize hamwe bagamije icyerezo
kimwe kandi bateguye umushinga w’iterambere wizwe neza ku buryo utazahomba mu
buryo bubonetse bwose; ndetse Leta igashyiraho n’ikigo cy’ubujyanama mu
byerekeye imishinga, urubyiruko rwazajya rwitabaza igihe bibaye ngombwa.
Kubera
kubura abayobozi bashyira mu gaciro ngo babiteho kandi babagire inama, ubu muri
ibi bihe bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda bishoye mu bikorwa binyuranyije n’umuco
nyarwanda birimo uburaya ku bakobwa n’ubupfubuzi ku basore aho ubu ibyo
bikorwa by’urukozasoni bimaze kugera henshi mu Rwanda kandi nta ngamba
zigaragara zo kubihashya Leta y’u Rwanda ifite ubu.
- U Rwanda nyirabayazana w’umutekano
muke n’intambara z’uruduca mu karere:
Kuva tariki ya 1/10/1990, umunsi
FPR yateraga u Rwanda, nta mahoro yongeye kuboneka mu Rwanda hose ndetse no mu
karere k’ibiyaga bigari. Nyuma y’intambara yahekuye igihugu cyacu kugeza n’aho
habaye Jenoside, igihugu cya Repubulika
Iharanira Demukarasi ya Kongo nacyo cyaguye mu ntambara y’akataraboneka
yakomotse ku mugambi mubisha wa FPR wo gukurikiranayo no guhiga bukware impunzi
z’abahutu b’abanyarwanda berekejeyo ingoma ya Habyarimana ihirimye.
Ibyegeranyo na raporo
mpuzamahanga bikaba bitarasibye gutunga agatoki u Rwanda. Ibi kandi bikaba
byaragiye bigira ingaruka ku bukungu
bw’u Rwanda nko guta agaciro kw’ifranga kwa buri munsi kuko ubu ugereranije
n’uko ifaranga ry’u Rwanda ryari rihagaze mu 1990 mbere gato y’uko FPR yatsa
umuriro mu Rwanda, ifaranga ry’u Rwanda rimaze guta agaciro ku kigereranyo cya
magana inani ku ijana (800%) .
Izindi ngaruka ni ugufatirwa
ibihano n’amahanga byima cyangwa bigabanya inkunga byahaga u Rwanda. Kugirango
Leta izibe icyuho cy’izo nkunga zahagaritswe kandi kubera amakosa yakozwe ku
nyungu z’agatsiko gato cyane kari ku butegetsi mu Rwanda, yashyizeho ikigega: AGACIRO.
Twe muri SHIKAMA tukaba tubona ko
kigamije guhuhura ba Ngofero n’ubundi bari basanzwe bugarijwe n’ubukene mu gihe
kandi kugitangamo imisanzu ari agahato.
Ubu u Rwanda rwashoje intambara
ku butaka bwa RD Kongo kuva mu 1996 ikaba imaze kugwamo abanyarwanda batagira
umubare n’abanyekongo bose hamwe barenga miliyoni
esheshatu kandi bikaba bigaragara ko ubutegetsi bwa FPR budafite umugambi
wo gusubiza inkota mu rwubati n’ubwo umutwe w’inyeshyamba wa M23 (amahanga
avuga ko washinzwe kandi ugafashwa n’U Rwanda) yatsinzwe, ntirurava ku izima mu
migambi yarwo yo guhungabanya umutekano w’akarere. Twe muri Shikama, tukaba
tubona ko U Rwanda rwakubaha bidatinze ubusugire bw’ibihugu bituranye narwo
rugahagarika iyi politiki ya gashozantambara yazanywe mu Rwanda na FPR.
- Ikoreshwa ry’ubutaka
Ikoreshwa ry’ubutaka mu Rwanda ryagiye riba
impamvu yo guheza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwagiye busimburana haba ku
ngoma ya cyami, ku ngoma ya Kayibanda, ku ngoma ya Habyarimana, ku ngoma ya
Kagame ho byabaye agahomeramunwa.
Ku ngoma ya cyami abatware batwaraga udusozi
bari bikubiye ubutaka bunini cyane naho abaturage ba rubanda rugufi bafite
ubutaka buto cyane.
Ku ngoma ya Kayibanda nabwo ababuhinze
babugabanye nabi cyane kuko abatutsi benshi bamaze guhunga, abahutu nabo
babugabanye mu kajagari urushije undi imbaraga agatwara ubutaka bunini kandi
bwera cyane, umunyantege nke agatwara ubutera kandi butoya.
Ku ngoma ya Habyarimana iki kibazo
cyarushijeho gukomera. Mu gihe abatutsi bari barahunze basabaga gutahuka mu
gihugu cyabo, Habyarimana yasobanuye ko u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye amazi
ku buryo wongeyeho andi ayarimo yameneka. Iyi mvugo ya Habyarimana ikaba
yarashushanyaga ko ubutaka ababuhinga bahagije nta bandi bakwiye kwiyongeramo.
Ku ngoma ya Kagame ho byabaye agahomeramunwa.
FPR igeze ku butegetsi, habayeho politiki yiswe iyo gusaranganya ubutaka maze
abasirikari bakuru bikubira ibikingi binini baragiramo amashyo y’inka zabo. Ibi
bikaba byarakozwe FPR ibanje guhenda abaturage ubwenge ibabwira ko bakwiye
kororera mu biraro ntibongere kwahura. Iki kibazo muri SHIKAMA tukaba tubona
kigomba kubonerwa umuti mu maguru mashya kandi ingamba zo kugikemura turazibona
mu buryo butagoranye na busa.
- Ikibazo cyo gutoteza no kwica abahunze Leta ya FPR
Mu 1994 FPR igeze ku butegetsi yagaragariye
abanyarwanda nk’abantu bunze ubumwe nyamara ntibatinze kwerekana abo aribo. Mu
masezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha muri Tanzaniya hemejwe ko u Rwanda
ruzagendera kuri politiki ishingiye ku mashyaka menshi. Ayo mashyaka yari ahari
ariko FPR igeze ku ngoma yahise iyamira ayanze kumirwa nayo ishyiraho politiki
iyasenya burundu nk’ishyaka rya MDR.
Abanyarwanda b’impirimbanyi za Demukarasi
ntibarekeye aho kuko bakomeje kunguka ibitekerezo bibyara andi mashyaka. FPR
yahise ibabuza amahwemo kugeza n’uyu munsi. Abagerageje gukomeza umutsi
irabamenesha, abandi ikababuza amahwemo imbere mu gihugu. Bamwe ndetse benshi
bagiye bicwa haba mu Rwanda nka Bwana Andereya KAGWA RWISEREKA batereye ibyuma
muri Arboretum
i Butare, ndetse no mu mahanga FPR yakomeje kohereza maneko zayo
bakajya kubicirayo, urugero rwa vuba
ahangaha ni Colonel Patrick KAREGEYA batsinze muri Afurika y’Epfo.
Aba bose bagaragaza ko barwanya ibitekerezo
n’umurongo wa Politiki wa FPR nta mahoro bafite na busa nkuko Kagame
Pawulo ubwe adahwema kubivuga kuva tariki 12/1/2014. Ibi bibazo kandi
kubicyemura bigomba kujyana no gukomeza gukangurira Leta ya Kigali kwemera
ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo mu mahoro no mu bwumvikane kuko uburyo FPR
ibibona butanogeye abanyarwanda bose kandi niba hari n’abo bunogeye ni abari mu
gatsiko gato cyane kari ku butegetsi.
Ubu buryo tuvuga ni icyo Kagame yahimbye
acyita INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO
ariko mu by’ukuri si ugushyikirana kuko ntiwashyikirana n’uwo mwumva ibintu
kimwe ahubwo uba ukwiye guhura n’abo mutabyumva kimwe. Birakwiye gusubiza
inkota mu rwubati FPR ikareka kwica abatavuga rumwe nayo kuko bidakwiye. Ikindi
ni uko umuryango mpuzamahanga nawo ukwiye gusobanukirwa amayeri Kigali ikoresha
mu kwiyerekana nk’izimya umuriro w’amahane n’amakimbirane muri Afurika yohereza
ingabo ngo kubungabunga amahoro nyamara ariyo iwuhembera ku mwanya wa
mbere.
- Gahunda ya NDUMUNYARWANDA
Gahunda ya NDUMUNYARWANDA ntabwo ikwiye muri
bene Kanyarwanda kubera ko itubahirije ibipimo fatizo by’ubwiyunge. Ubundi twe
muri SHIKAMA tubona ibintu
byarazambye ku ikubitiro. Ubusanzwe nta komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ya Leta
ibaho kuko iba igamije gukingira ikibaba Leta ku byaha byakozwe n’abayigize.
Ubwo bwiyunge nibwo bukomeje kuzamo ibibazo no kuburirwa igisubizo kandi
nyamara abategetsi birengagiza nkana umuti urambye kandi utarura. Ntushobora
kunga abenegihugu uhana bamwe ngo abandi ubatoneshe kandi nabo barakoze ibyaha
byibasiye inyoko-muntu n’ibyaha by’intambara.
Kugira ngo abanyarwanda bagere ku bwiyunge
bufite ireme birakwiye ko n’abatutsi bishe abahutu bakurikiranwa n’ubutabera
mpuzamahanga n’ubw’u Rwanda
bakanabihanirwa nk’uko n’abahutu bafunzwe bakishyura n’imitungo bamwe
banahugujwe ibirenze ibyo basahuye. Byaba byiza kandi nabo basabye imbabazi, kandi abahutu bose bahambye mu
miringoti, mu binogo n’ahandi hadakwiye bashyizwe bamaze kwicwa n’abatutsi
bagashyingurwa na bene wabo kandi nabo bagahabwa uburenganzira bwo kubaririra
nk’uko n’abatutsi baririra ababo.
10. Ubufatanye n’abanyarwanda bose
bashakira igihugu cyacu amahoro
Mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga kugira
ngo guhindura ubutegetsi mu mahoro bigerweho mu Rwanda vuba cyane hashoboka, Ihuriro SHIKAMA
twiteguye kwifatanya n’abanyarwanda bose babona ibintu kimwe natwe yaba abari
mu mahanga kimwe n’abari mu Rwanda batari mu kwaha kwa FPR Inkotanyi. Ikindi ni
uko mu ihuriro SHIKAMA tutemera na busa ihuriro
ry’imitwe ya Politiki rifite ibiro byaryo mu Rwanda kuko ari
uburyo bw’igikoresho FPR yabonye bwo kumira bunguri amashyaka mato; mu gihe
ahubwo buri Shyaka rya Politiki rigomba kugira ubwisanzure mu kwifatira
ibyemezo kandi kujya mu ihuriro ry’imitwe ya politiki bigaturuka ku bushake bwa
buri Shyaka.
Inzego z’ihuriro SHIKAMA
- Umunyamabanga Mukuru: Dr NKUSI YOZEFU
- Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe Politike
akaba n’umuvugizi w’ihuriro: Mbarute Yohani
- Umunyamabanga Mukuru wungirije
ushinzwe Uburezi: Manirakiza Sitefano
- Umunyamabanga Mukuru
wungirije ushinzwe kwita ku bibazo by’urubyiruko: Gahima Gasitoni
- Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe ubwuzuzanye
n’iterambere ry’umuryango: Uwera Agata
- Umunyamabanga Mukuru wungirije
ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi akaba n’umubitsi :Gashirabake Atanazi
Ibimenyetso by’ihuriro Shikama k’Ukuri na
Demokarasi
Umutuku Inzovu n’ubutaka Icyatsi kibisi
Umutuku: Igihugu gikwiye kuzirikana mu
buryo butarobanura abanyarwanda bose bitanze ngo baharanire Demukarasi baba
abahutu, abatutsi ndetse n’abatwa kuko bamennye amaraso yabo abandi bakaba
bafunzwe kubera guharanira iyo Demukarasi
Inzovu n’ubutaka: Ubutaka ni kimwe mu bigize
igihugu tukaba dushishikajwe no gusaranganya ubutaka kuri bose abikubiye
ibikingi bingana umusozi bagasangira n’abandi mu kuri. Inzovu niyo nyamaswa irusha izindi zose ibiro / uburemere
n’ubunini. Uko kuremera kuri twe muri SHIKAMA
gushushanya ko UKURI kuremereye
kuruta ikinyoma kuko binavugwa ko guca mu ziko ntigushye.
Icyatsi kibisi: Icyatsi kibisi kiratwereka
icyizere tugifite n’ubwo ingoma y’igitugu yimitswe n’agatsiko iriho ica ibintu
mu Rwanda, turacyafite icyizere ko mu bumwe no guhuriza imbaraga hamwe tuzagera
ku buyobozi bunogeye abanyarwanda bose nta n’umwe uvuyemo.
Bikorewe i Kigali na
Oslo
Kuwa 01 Gashyantare 2014
-----------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355