Pages

KWAMAMAZA

Rwanda.Mu rwego rwo guhahamura abatavuga rumwe na FPR-inkotanyi, urugo rwa Madamu INGABIRE UMUHOZA Victore rwatewe muri iri joro i Kigali mu gihe Icyunamo cyimuriwe taliki ya 07 Mutarama kikava kuya 07 Mata ngo KAGAME Paul agambiriye guhinyuza no kubeshyuza ibyavuzwe n’abahanuzi n’abapfumu birebana n’ibyago bimutegereje muri 2014


Komera Mubyeyi, ni igihe gito gisigaye
ukuri kugasimbura  ikinyoma !

Muri iri joro ryakeye ry’italiki ya 03 rishyira taliki ya 04 Mutarama 2014, ahagana mu masa saba z’ijoro, abagizi ba nabi bateye urugo rwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza, uherutse gukatirwa n’urukiko rw’ikirenga, igifungo cy’imyaka 15, nyuma y’urubanza rwagaragayemo inenge nyinshi.
Abari mu nzu bamaze gukangurwa n’urusaku rw’ibirahuri byamenetse, bahise batabaza abaturanyi, bashobora gutesha abo bagizi ba nabi. Iki gikorwa kigayitse cyo gutera urugo rw’imfungwa ya politiki, kikaba kibaye nyuma y’ihotorwa ry’undi munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, nyakwigendera koloneli Patrick Karegeya muri Africa y’epfo.
Ishyaka FDU INKINGI rikaba ryamagana byimazeyo uru rugomo rukomeje kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mbere y’ibikorwa bikomeye bya politiki biteganijwe muri uyu mwaka. Ishyaka FDU INKINGI risanga inzira nyayo y’ibibazo byugarije u Rwanda ari ibiganiro bya politiki bisesuye, aho gutera ubwoba abatavuga rumwe na leta.
www.shikamaye.blogspot.no/ twamaganye byimazeyo ibi bikorwa bisa n’ubwiyahuzi ubundi bitari bikwiye gukorwa n’inzego za Leta yemewe n’amategeko bigamije gukura imitima abaturage.
Ibi bikorwa kandi sibyo gusa bigamije guheza abanyarwanda mu rungabangabo kuko ubu hari n’andi makuru avuga ko mu rwego rwo kujijisha Rucagu arimo gusaba Miliyari zirenga 3 ngo zo gutoza intore zirangije amashuri yisumbuye.
Andi makuru ni uko gahunda ya NDUMUNYARWANDA bamaze kubona ko itagishobotse kubera ubunyamanswa yakoranywe none ubu bahise bahimba ko kwibuka genocide bizaba ari n’umwanya wo kuzirikana ngo n’abatutsi bishwe guhera mu 1959.
Ubu uyu munsi kandi hadutse n’ikindi kinyoma nako ukuri kwa bene u Rwanda barwikubiye kivuga ko kwibuka Genocide ubundi byatangiraga ku italiki ya 7 Mata noneho bigiye gutangira taliki ya 07 Mutarama bikazarangira taliki ya 19 Nyakanga. Ikibazo rero umuntu yibaza ni ukumenya ukuntu abaturage bazigengesera iyo minsi yose.
Bifite imvano
Amakuru dufite yemeza ko Kagame yahanuriwe n’abahanuzi batandukanye ko uko yagira kose, kubera ibyaha yakoreye umuryango nyarwanda, Urwanda rutazongera kwibuka kuko intambara izaba yarabaye. Kubera ko Kagame yamaze guta ubwenge ahisemo kwihutisha iminsi mikuru ya Leta yateganijwe kugira ngo ahinyuze Imana nyamara aribeshya kuko niba ariko bizagenda bizamugora kugera kubyo agambiriye.
Mu nkuru twabagejejeho uyu munsi irebana n’urupfu rwa Colonel Patrick KAREGEYA twagarutse ku migambi ya Kagame yo guhungabanya aka karere aho twibajije uzakurikira kwicwa nawe nyuma ya Colonel Patrick Karegeya na Colonel Mamadou Ndaye.
Kuba icyunamo cyagaruwe hino cyane kandi kikazibuka n’abishwe ngo muri za 1959 hamwe na NDUMUNYARWANDA, byose ubibumbiye hamwe ni ibimenyetso simusiga bigamije gusigana n’ibihe no gupfuka umunwa abaturarwanda ngo hatagira ukopfora.
Kubera ko abahutu bamenye gusoma shikakamaye cyane cyane mu nkuru twabasesenguriye basanze nabo bafite ijambo mu gihugu cyabo none Kagame ashyizeho amategeko y’icyunamo gisa n’ikigiye kumara umwaka wose mu rwego rwo guhahamura abanyarwanda ngo batavuga akabari ku mutima.  
Uko byagenda kose, muri www.shikamaye.blogspot.no twamaganye ibikorwa byo gutera urugo rwa Madamu INGABIRE UMUHOZA Victoire kuko nta mpamvu n’imwe yo kubikora. Mu gusoza tubibutse ko INGABIRE azira gusa ko yavuze ko n’abahutu bari mu miringoti bagomba kuzashyingurwa.
Ku munsi w’ejo tubararikiye inkuru tukirimo kubategurira irebana n’ukuntu NDUMUNYARWANDA yahindutse igikoresho cyo kubuza abanyarwanda uburenganzira mu gihugu cyabo. Ejo tuzababwira ukuntu Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu MUTAKWASUKU Yvone FPR yamubujije gushyingura sebukwe Binego mu cyubahiro hanyuma bakamutegeka gutaburura MBONYUMUTWA Dominique akamujyana mu irimbi mu Gahondo i Gitarama mu Cyakabiri none akaba yirirwa yigisha ndi UMUNYARWANDA kandi nawe ntako yimereye.
Ejo ntimuzacikwe kuko www.shikamaye.blogspot.no twiyemeje kubagezaho amakuru asesenguye kandi adasesereza kugeza igihe ukuri kuzasimburira ikinyoma mu Rwanda bityo twese tuzasangire ibyiza igihugu abakurambere bacu bavunikiye kuko ntawavutse inyuma y’inda.   
BAZIGUKETA F
Shikama/Shikama ye.


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355