Pages

KWAMAMAZA

Rwanda. Menya ukuri kuri Karegeya gutandukanye n'ukuri wabwiwe na Mushikiwabo

Uburyo umwicanyi Kagame yahekuye umuryango wa Col Karegeya Patrick
Koloneli Karegeya n'ummuhungu we
Mbere na mbere mbanje gukomeza kwihanganisha umuryango wa Karegeya , inshuti n'abavandimwe ndetse n'abanyarwanda muri rusange babuze umwe muribo. Mubyo ukuri, iyicwa rya Karegeya rimaze iminsi rivugwaho byinshi, ibi bikaba bitari bisanzwe mu banyarwanda. Umuntu yicwaga n'agatsiko baba abanyarwanda bibera hanze cyangwa abari mu gihugu bakinumira nk'aho ntacyabaye.Niyo mpamvu umunyarwanda umwe yanditse ku rubuga rumwe none kuri 9/12/2014 yibaza impamvu iyicwa rya Karegeya ryaciye ibikuba kandi Kagame kuva muri 1990 kugeza ubu atarigeze ahagarika kuvusha amaraso. Nkaba nasubiza uyu muvandimwe ko nkeka ko ibi byatewe n'aho Karegeya yiciwe, uburyo yishwemo ,aho yiciwe, uwo yariwe n'uko yari arinzwe. Ibi bikaba byeretse buri munyarwanda ko aho ari hose n'igihe cyose inkota ya Kagame ishobora kumucumita; ngiyo impamvu uru rupfu rwavuzwe cyane kurusha izarubanjirije!

Tugarutse ku mvugo ya Leta ya Kagame mu ijwi rya Mushikiwabo, agatsiko katwumvishije ko Karegeya kuba yarahunze igihugu bitamugira umumalayika. Ikindi ngo ni uko yari umwanzi w'igihugu wagombaga gupfa. Ko mu gihe udashyigikiye amahame ya FPR ugomba kwicwa byanze bikunze hakoreshejwe ibishoboka byose nk'utuzi twa Nziza na Munyuza, inyundo, agafuni, amasasu, kuguha umunyu ukaba ariwo unywa ukanarya kugeza upfuye nkuko Jenerali Karenzi yishe ba basirikare ba ex-FAR bari bibwe muri Angola, dore  noneho haje n'uburyo bushya bwo gukoresha akagozi!  Nkaba nazinduwe rero no kugirango turebere hamwe n'abasomyi bacu, niba umuntu nkatwe witwa Karegeya yari mubi koko, umwanzi w'u Rwanda ku buryo Leta yakoreye yamuhemba ubu buryo bushya bwo kwicisha aka kagozi.


Icya mbere ndagirango mbwire abasomyi  bacu ko Nkusi ari  umuhutu naho Karegeya akaba yari umututsi ariko bose bagahurira ku kintu kimwe cy'ingenzi: ni abanyarwanda. Ikindi ni uko ibiro Karegeya yakoragamo by'ubutasi byagize uruhare runini mu itoteza ry'abanyarwanda bari muri Libya kuva FPR yafata ubutegetsi muri 1994 kugeza igihe mviriyeyo muri 2007. Nkaba nari umuntu wa mbere wari wibasiwe n'inzego z'ubutasi Karegeya yayoboraga. Nimwe Pasiporo y'Urwanda ngirwa impunzi ndi umunyeshuri bigera aho uwayoboraga HCR, madame Sadako Ogata abaza uwari ingirwa Perezida w'U Rwanda icyo tuzira. Nyuma twaje guhabwa iyo pasiporo ariko ihita iteshwa agaciro, kubona indi biranga kuko inzego z'ubutasi zabyitambitsemo zifatanyije na Ambasaderi Bihozagara wari udushinzwe( U Rwanda rwari rumaze gufunga ambasade yarwo muri Libya). Ibi byaje gutuma nsezera igitaraganya ku kazi k'ubwarimu muri Kaminuza ya Misrata  muri Libya  njya kwigisha muri 2007 muri Kaminuza ya Butare ( NUR)aho nahembwaga 1/10 cy'umushahara nahembwaga muri Libya. Ibi nkaba mbivuze kugirango ibyo ndi buvuge bititwa kubogamira ku ruhande uru n'uru; ikindi kandi ndumva abantu nkatwe twatotejwe n'ibiro Karegeya yakoragamo biteye isoni kubona leta y'agatsiko yamudushumurizaga idutanga kumutoteza, kumusebya, kumwica, gushinyagurira umurambo we no gucuhurira inshuti n'abavandimwe ba Nyakwigendera. Abakora ibi byose kandi mu bupfayongo burenze urugero baravuga ko aribo bakunda Urwanda kurusha abandi ndetse bo ngo bakaba n'Abamalayika kuri iyi si ya Rurema!

Karegeya we ngo ntiyari umumalayika nkabo
Ndibutsa abasomyi ba shikama.blogspot.no ko mbere y'uko Leta y'U Rwanda ishyira ahagaragara uko ifata iyicwa rya Nyakwigendera Karegeya, yabanje gukoresha urubuga Rushyashya.net ubu umuhezanguni NDAHIRO asigaye yarigaruriye ariko agahindura amazina nk'ay'ihururu. Ibi bikaba atari ubwa mbere agatsiko gafata imbuga zitari izako kakazigarurira kugirango kazikoreshe mu bikorwa byo kwimenyekanisha ( Propaganda) hanze n'imbere y' igihugu. Muribuka ko urubuga Igihe.com mbere y'uko rushyirwa mu maboko ya ba Ndahiro rwashinzwe n'abanyeshuri ba Kaminuza ya Butare NUR, ULK, na KIE.
Uru rubuga rero agatsiko ubu nirwo gasigaye gakoresha ibokorwa by'irondakoko n'itoteza rikorerwa abatavuga, rumwe na Leta y'Agatsiko. Niyo mpamvu mwabonye Karegeya akimara kwicwa agatsiko kifashishije Rushyashya.net  maze si uguharabika Karageya rwivayo.  Ariko mu kinyarwanda turavuga ngo Umugayo ugaya, ugaya ugawa yigaramiye.

Mu muco wa kinyarwanda ntawe uvuga nabi upfuye, niyo haba hari ibibi yakoze turicecekera tukaryumaho kuko tuba tuzi ko agiye imbere y'umucamanza udaca nka zimwe zo kwa Kagame.Ikindi ni uko uyu ugiye ibye biba birangiye bibaye impitagihe, bikaba ariyo mpamvu mu kirundi bamwita UMUHISI mu gihe twe tumwita nyakwigendera; wowe rero usigaye ku isi ntushobora kumucira urubanza uvuga ko yari mubi, igisambo ,umusambanyi kandi ushobora gukora ibibi biruta ibyo we yakoze kubera igihe kinshi kiri imbere yawe. 
Ndemeranya  rero na Mushikiwabo uvuga ko Karegeya atari Umumalayika, kuko sinigeze numva igihugu hano ku isi gituwe n'abamalaiyika. Sinzi we utiyita umwanzi w'Urwanda nka Karegeya, yaba ari umumalayikakazi cyangwa se hari abo yaba yarabonye mu Rugwiro cyangwa mu Mbuto! Karegeya yari umuntu nkanjye nkawe, nka Mushikiwabo. Kuba uri umuntu nta kabuza hari ibibi n'ibyiza ugomba kuba warakoze mbere y'uko ujya imbere y'Umucamanza Mukuru wo mu Ijuru. Niyo mpamvu ijambo ry'Imana ritubwira ko intungane bwira icumuye inshuro 70x7!

Karegeya yishe akazi
Inyandiko yanjye ni aha mubyo ukuri yashakaga kugusha! Ese koko Karegeya yaba yarishe akazi Kagame akamurakarira kugeza amufunze yamuhunga akamutuka ku maradiyo nk'umushumba, kugeza amutaye mu kagozi. ?
Igisubizo ni yego. Karegeya koko yishe akazi kuko amategeko avuga ko iyo udakora akazi nkuko umukoresha abishaka uba wishe akazi ! Ariko inshuti ze n'umuryango we bagombye kubyishimira, mbese n'abanyarwanda muri rusange. Kandi muri shikamaye.blogspot.no tukaba duhamagarira ukunnda Urwanda wese yaba ari mu gihugu imbere cyangwa inyuma kwica akazi nka Karegeya ku neza ya twese n'abazadukomokaho.

Muribuka inkuru yasotse mu kinyamakuru UMUSESO, ivuga ku ihunga rya Karegeya?Umwanditsi w'iyi nkuru yavugaga ko Karegeya akimara kurangiza igihano cy'igifungo cy'imyaka itatu yari yakatiwe n'umushinjacyaha, umucamanza akaba  n'uwunganiraga uregwa muby'amategeko ariwe Kagame, yahise ahamagazwa mu biro bya Nziza ( Twatuzi). Agomba kuba yari yahamagawe ngo abanze ashinyagurirwe mbere yo kumuca umutwe bakawushyira shebuja. Twatuzi rero ngo yaramututse karahava undi yihagararaho nawe aramutuka! Sibwo Nziza arambitse rwa rujigo rwe ku meza, ahagurutse ngo amwase urushyi maze na Karegeya agahuguruka ngo barwane. Kabarebe wari uri aho areba iyo sinema niwe wabakijijie. Iryo joro niho Karegeya yahunze ahungana n'umuhungu we nkuko icyo kinyamakuru cyabivugaga.Akaba ariyo mpamvu Kagame yahise yikoma Jenerali Kabarebe ndetse na Kabuye ko aribo batumye adahabwa igihanga cya Karegeya ku mbehe ngo hakoreshwe umunsi mukuru nk'uwo duheruka kumva Nyiramongi yakoresheje akimara kumva urupfu rwa Nyakwigendera Karegeya. Kubera ayo makosa Kabarebe yahise yamburwa umwanya wo kuba umugaba w'ingabo agirwa Minisitiri w'igisoda naho Kabuye wari ushinzwe Protocole  kwa Kagame agirwa ikigarasha gicitse ubu ntawe uzi niba anakiriho.

Nkimara gusoma iyi nkuru nkurikije n'izindi zariho zivugwa mu Rwanda ko abasoda ba Kagame bagiye gusubiranamo bitewe n'ibyo basahuye muri RDCongo bamwe bashaka gucuraho abandi, nahise mvuga nti karabaye. Mbere yo gukomeza ndibutsa ko muri Kaminuza z'u Rwanda harimo abakozi ba DMI biyita abanyeshuri, abasirikare, abapolisi , n'abakada ba FPR.  Abakozi ba ziriya nzego mvuze hejuru rero ntibatinya  kukubwira icyo baricyo ngo bakwereke uburemere bwabo unabatinye ariko icyo baba bagamije bose ni ukukwereka ko FPR ari Indashyikirwa, ikigirwamana ,ishobora byose, ikiza ikanica igihe ishakiye, izi byose ndetse ikazahoraho n'igihe cyose nka bimwe abanyarwanda bajyaga babeshya MRND ya Kinani  nayo ikirya icyara iti ndakunzwe! Kubera rero ko nari mfite iminsi 2 mu cyumweru yo kubonana n'abanyeshuri amasaha abiri abiri ngo ngerageze kurangiza ibibazo byabo nkuko nabikoraga muri Libya, nagize amahirwe yo guhura n'izi ngirwabikomerezwa mvuze hejuru.

Nguko uko bamwe mu ntasi za Kagame  bambwiye akari i Murore ku kibazo cya Karegeya! Ndizera ko Kagame atari bumpinyuze kuko nawe azi ko abakozi be nta banga bagira; aribuka ko yigeze kwihaniza abaminisitiri, yibaza ukuntu ibyo baganiriye mu nama bucya byageze mu binyamakuru nk'Umuseso n'Umuvugizi! Izi ntasi rero zakoranye na Karegeya zarambwiye ziti:
" Ebwana uriya mugabo Karegeya ntashobora gukorana na Afandi kabisa." Ndababaza nti kubera iki? Bati: " Buri gihe yahoraga atubwira ko mbere yo gukorera abantu icyo aricyo cyose tujye twibaza yaba ari twe gikoreweho maze tubone gukora icyo tugomba gukora,kandi Afandi we si uko ashaka ko akazi gakorwa. Icyo utegetswe ugomba guhita ufangura nakuambia"
Nanze gukomeza kubaza ngo abo bicanyi batankeka amababa. Icyo nakuyemo ni uko Karegeya yishe abahutu batabarika kuva muri 1994 kugeza muri 2004; Hakaba hari n'abatutsi batarebewe izuba nabo bahasize agatwe;bishobora kuba byaragezeho rero akibaza impamvu abantu bakomeza kwicirwa ubusa, ibi bikaba binyuranye n'amahame y'Icyama kuko iyo wihaye gutekereza uba unyuranije nayo: ugomba kubambwa nk'umwanzi wese nkuko indahiro y'icyama ibivuga!. Ariko noneho twibaze icyatumye Karegeya yitwa umwanzi muri 2004 kugeza atawe mu buroko.

Burya umuntu wahawe kuyobora urwego  rw'ubutasi aba ari umuntu wizewe cyane n'umukuru w'igihugu kuko buri munsi ku mugoroba amuha amakuru y'uko  mu gihugu no hanze yacyo ibintu biraye byifashe. Abari mu gihugu bakekwa amababa baraye bate, abari hanze baraye bate maze umutware akaryama akabona ibitotsi. Karegeya rero ashobora kuba yarishe bikagera n'aho Kagame amusaba kwica abana ba Kabuga Felesiyani nkuko UMUSESO wasobanuraga ko intandaro yabaye Umwana wa Kabuga waje mu Rwanda agasokamo amahoro, ibi na Mushikiwabo yabisubiyemo ko Karegeya yari mubi kuko atabashije kwica Kabuga cyangwa abana be. Ibi rero umuntu akaba yakwibaza niba maneko uzaza muri Republika ya 4 azisasira abana bose b'Agatsiko kugirango yereke umutware n'abanyarwanda ko azi akazi neza kurusha Karegeya. Uyu mujinya w'agatsiko rero ukaba ugaragaza ko kutica abana ba Kabuga byari nk'insubiracyaha Karegeya yari akoze: hari n'abandi bahutu cyangwa abatutsi atashoboye kwirenza yabitegetswe na Kagame.
Niba mwibuka neza ikiganiro BBC Gahuza yagiranye na Karegeya na Nyamwasa bwa mbere, Karegeya yemeje ko Kagame ariwe wishe Lizinde na Sendashonga. Umunyamakuru Mugenzi aramubaza ati siwowe wayoboraga iperereza se? Nawe ati igihe nikigera nzavuga uwantumaga.Aha turibukiranya nanone ko Karegeya yari amaze iminsi we na Kayumba Nyamwasa batse ko babonna n'umufransa wasimbuye Bruguere kuri ya dosiye y'ihanurwa ry'indege  ya Kinanai ndetse  basabye ko n'urukiko rwashyiriweho Urwanda Arusha rwabumva.

Nguko rero uko Karegeya yishe akazi yari amaze imyaka 10 yose akora neza nkuko Kagame yabyifuzaga. Kuba rero Karegeya yarishe akazi nkuko Mushikiwabo abivuga  akanga gukomeza gukindagura abahutu akiyemeza kurwanya umwanzi w'abanyarwanda Kagame wita abamurwanya abanzi b'Urwanda , niyo mpamvu abanyarwanda bari hanze bose batanze ubutumwa bw'akababaro. Mushikiwabo waciye ibikuba ko ngo na FDLR yatanze ubwo butumwa akaba abonye igisubizo cy'ibyo yibazaga. Yaba Nziza na Munyuza ndetse na Kagame, babanzaga bakishyira mu mwanya w'uwo bagiye guhitana mbere y'uko babikora  nkuko nyakwigendera Karegeya yabitozaga abakozi yayoboraga, Urwanda rwagira amohoro.

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no





No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355