Pages

KWAMAMAZA

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.. Kagame afitiye gahunda ndende abanyarwanda: Abamukuye Uganda azabatsembera mu mahanga aho bamuhungiye nka Karegeya, naho abamutoye abakoze isoni!/NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 12/1/2014
Kagame Pawulo
Mu ngirwa masengesho yahuje abategetsi b'Agatsiko na bamwe mu bayobozi b'amadini barangajwe imbere n'umwidishyi Rutayisire  yabereye muri Serena Hoteli none kuri 12/1/2014, Kagame  yabaye nka wa musazi ati ibyari inama bibaye isoko. Nuko ibyari amasangesho abasenzi  bagezwaho gahunda ndende yo gutsemba abanyarwanda.  Kagame yerekanye ko abanyarwanda bagiye kukabona niba badahagurutse ngo bamwivune mu maguru mashya. Yavuze ko ari igihe gito gisigaye abari hanze bose badahumeka umwuka wa FPR we yita abanzi b'igihugu akaba amaze kubatsemba. Yabisubiyemo no mu cyongererza ati: " It is a matter of time". Ni nako kandi abari aho bamuhaga amashyi y'urufaya!

Mu ijambo rye, wumvaga Kagame asa n'unaniwe cyane cyangwa se wihebye cyane kuko yavugaga ariko yitsa n'umutima ndetse akageraho akanahagarara burundu abantu bagategereza, yamara gufata ubuyanja akongera akavuga. Yaneguye rero bamwe mu bafasha be barimo Minisitiri we w'intebe  batemera bashimitse ko ari Leta y'Agatsiko yishe Karegeya. Ati byaba bibaje atari twebwe abategetsi b'Urwanda twabikoze bikaba byarakozwe n'undi. Ati ahubwo kuki mutabikorera n'abandi bakidegembya.? Yijeje abari aho ko rwose n'abasigaye hanze ari igihe gito imirambo yabo akayibashyikiriza.

Kagame yashushe n'ubwira abaturage ko nabo bagiye kukibonera. Yavuze aseka ati njyewe navukiye guhangana, niba ari icyaha mwakoze muntora muzakicuze. Munshyira hariya kuri Sitade ngo ndahire, burya narahiraga kuzahangana arimwe mpanganira! Ariko se Kagame yiyibagiza ko nta munyarwanda wamutoye? Waje ku ruhembe rw'umuheto kandi nirwo ukomeje gutegekesha abanyarwanda. Niba wica, urica mu izina ryawe si mu izina ry'abanyarwanda ubeshyera ko bagushyize ku butetetsi.

Ikindi yavuze kibabaje nk'icyo cyo hejuru, ngo n'inama yagiyemo i Los Ageles muri USA maze umugore wari mu bateguye inama akavuga ko nta gihugu yabonye ku isi kimeze nk'Urwanda aho abategetsi babwira abaturage ko bafite imishinga iyi n'iyi bakabwira abaturage bati nimuzane amafranga tuyikore maze bakazana amafranga nta gushidikanya. Kagame wemeje ko uyu mugore yavugaga ikigega Agaciro yemeje ko abaturage bazana amafranga kubera kwizera abategetsi babo. Kagame azazenguruke Urwanda, buri wese azamubwira ko aya mafranga atangwa ku gahato, iki gigega kitagira indiba kikaba kivumirwa ku gahera hamwe nabagishinze. Ese yatubwira imishinga imaze gukorwa n'iki kigega kuva cyashingwa? 

Umuntu yarangiza acira Kagame iyi migani: urucira mukaso rugatwara nyoko, uwiteye akazana ntamenya akazaza ejo, umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu. Nkamugira n'inama muri uyu mugani: " Ubamba isi ntakurura!"

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355