Pages

KWAMAMAZA

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. RWANDA.Isesengura-mvugo: “ Demukarasi birirwa baririmba iruta guha ubutegetsi abicanyi ni demukarasi nyabaki?” KAGAME

                                       Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 18/12/2013
Agatsiko ntikagirira n'ibibondo impuhwe, wagirango ntikabyaye cyangwa kabyarwe!
Dore Iterambere Abasajya badukuriye muri Uganda :
gusenya amazu ababyeyi bicayemo bonsa ibibondo!
Mu minsi ishize mu Karere ka Bugesera habereye umwiherero w’abagize guverinoma wamaze iminsi ibiri ku nsanganyamatsiko imwe rukumbi yo gutangiza ku mugaragaro gahunda ya ndi umunyarwanda. Muri iyo nama Perezida Kagame yavuze interuro ebyiri ashobora kuba yari yateguye cyangwa atari yateguye.






Mvuze ko ashobora kuba atari yateguye kubera ko umuntu usobanukiwe politiki adashobora kubivuga. Yavuze ko abanyarwanda bakwiye kwiyambura amakote bambitswe n’ubutegetsi bubi kandi bose nta n’umwe uvuyemo bakemera kwambara ikoti Kagame azabafubika.
Kagame kandi yavuze ku bazungu n’abandi bavuga ko baharanira demukarasi, ati iyo demukarasi birirwa baririmba yaruta guha ubutegetsi abicanyi ni demukarasi nyabaki? Iyi mvugo ikaba iteye agahinda kandi irimo kwishongora, incyuro no gukina ku mubyimba abenegihugu bivanzemo no kudasobanukirwa demukarasi icyo aricyo.
Menya ikoti Kagame agiye gufubika abanyarwanda
Mu mibereho ya Perezida Kagame nta nshuti n’imwe agira. Ikibyemeza ni uko abo rubanda bose babonaga nk’inshuti ze magara iyo bamuciye mu rihumye bakamukwepa bamuvuga ayica inka kandi ingero zirahari. Mu 1996 Kagame Paul na KAYUMBA Faustin NYAMWASA batangije ishuri ryitwa Green Hills Academy bafatanije n’abagore babo nyuma Kagame n’umugore we baza kuryegukana Kayumba na Madamu we Rosette babihomberamo.


Nyanwasa na mukawe
Kagame yagiye yipakurura izindi nshuti ze nyinshi harimo nka Muzee Rujugiro ubu barimo gutereza cyamunara imitungo ye mbere yo kwitegura umugambi simusiga wo gusenya inzu ye iri muri Kigali rwagati yitwa UNION TRADE CENTER bitwaje ko ngo hagomba kubakwa amazu akorakora mu bicu ubu bakaba barimo gushaka abashoramari bafite menshi ariko ibi bikazakorwa atari ukugira ngo Kigali isirimuke ahubwo ari ukugira ngo bahe isomo Muzee RUJUGIRO AYABATWA Tribert.
Ubu kubera igitekerezo cya NDI UMUNYARWANDA, niba hari umuntu w’inshuti ya Kagame muri iyi minsi ni Depite BAMPORIKI Edouard. Kugira ngo Kagame avugire i Bugesera ko yifuza ko abanyarwanda bose bakwemera ikoti azabambika yari abihereye kuri film yakinwe na BAMPORIKI Edouard yitwaga Long Coat aribyo bisobanura ikoti rirerire.
Iryo koti Kagame ashaka kwambika abanyarwanda kandi bakaryambara banze bakunze ni ndi umunyarwanda ubu irimo kuvugisha abantu amagambure muri Kigali no mu nzego zose n’ibyiciro byose by’ubuzima bw’igihugu. Iryo koti agiye kwambika abanyarwanda rero rikaba ari amacakubiri ya mbisampaharuze kuko ibikubiyemo n’icyo bigamije twagisobanuye mu nkuru irebana naba mutima muke wo muri guverinoma.
Ninde wabwiye Kagame ko abahutu bose ari abicanyi?
Umuhanzi witwa Kizito MIHIGO mu mwaka w’2011 yahimbye indirimbo yitwa Twanze gutoberwa amateka yakunzwe n’abaturage cyane aho yageraga akaririmba ngo “Genocide yakorewe abatutsi niwo musaraba w’uru Rwanda…..”. Muri iyi minsi iyi mvugo ikaba ikwiye gusimbuzwa ivuga ngo Kagame Paul niwe musaraba w’uru Rwanda kuko ashishikajwe kubiba amacakubiri mu bana b’u Rwanda kandi yabigambiriye.
Demukarasi iruta guha ubutegetsi abicanyi ni demukarasi nyabaki? Muri rwa rwego rw’imyumvire y’abavuye i Bugande bibumbiye mu gatsiko gato cyane bavuga ko abahutu bose ari abicanyi kandi ko abanyarwanda bose batahungiye i Bugande muri 1959 bakwiye gushyirwa mu rwego rumwe n’interahamwe.  
Muri 1994 hari abahutu benshi babaye inyangamugayo banamba ku batutsi barabakiza ndetse bamwe baranabizira bapfana n’abo bari bahishe nyamara icyo byose Kagame ntajya abiha agaciro ngo nibura abazirikane bityo ngo ababaye inyangamugayo n’ubwo batanabishimirwa ariko nibura bagire amahoro mu mutima.
Iyi gahunda ya ndi umunyarwanda irasa n’aho isobanura ko abahishe abatutsi bakabanambaho muri 1994 bisa n’aho baruhiye ubusa kuko umugambi uhari ari uko buri muhutu agomba gusaba imbabazi yanze akunze.
Mu masezerano yasinyiwe  Arusha yaje kunyongwa, harimo gahunda yo gusangira ubutegetsi ari nako abahutu bagombaga kugabana ubutegetsi kandi ku buryo bungana. Ibi rero ntabwo byubahirijwe kuko byahise bizamba nyuma yo kurasa indege Perezida Habyarimana yari arimo.
FPR imaze kugera ku butegetsi yasangiye ubutegetsi na bamwe mu bahutu bo mu Rwanda bagaragaraga nk’abakomeye ku matwara ya MDR Parmehutu ariko byahise bishwanyuka mu minsi ibanza. Aho byahereye nibuka ko muri Kanama 1994 ubwo ingabo za FPR zashyiraga ku ngoyi abahutu bari batuye i Bugesera zibatwikira mu mazu nyuma yo kubatuna.
Minisitiri w’intebe w’icyo gihe Nyakubahwa Faustin TWAGIRAMUNGU Alias Rukokoma yabajije Kagame wari Vice Presida ati :"izo ngabo zishyira abaturage b’abanyarwanda ku ngoyi ni iz’igihugu cyangwa ni abacanshuro?" Kagame yahise amutuka cyane bahera aho bashwana niba mugira ngo ndabeshya muzabaze Rukokoma ko ibyo bitabaye ari nayo nsiriri yaje kumuviramo guhunga.
Demukarasi y’umwicanyi usangira ubutegetsi n’abandi bicanyi ibaho?   
Abanyarwanda benshi iyo muganiriye hari ikibazo baburiye igisubizo: Ntibyumvikana ukuntu umuntu wabohoye u Rwanda nka Kagame nyuma yo guhagarika Genocide aha ubutegetsi abicanyi kabuhariwe nka Rucagu Boniface, Bazivamo Chrisophe, Paul Rwarakabije n’abandi benshi.
Aba mvuze ni nabo Kagame yahinduye urwitwazo akoresha mu guhuma abazungu agaragaza ko yunze abanyarwanda mu gihe nyamara nta muntu muzima waha ubutegetsi abahemukiye igihugu, abantu rero bakaba bibaza impamvu ibi byashobotse kandi Kagame ntagire no kwisubiraho.
Abibaza iki kibazo ni abatazi uko abicanyi batwara (bategeka). Kubera ko Kagame yakoze ibyaha byinshi by’ubwicanyi ntibyari kumushobokera gukorana n’abagabo b’inyangamugayo. Kubera inyungu ze bwite kandi zihariye, yahisemo kwiyegereza abandi bicanyi nkawe kugira ngo mu gihe bakamucyamuye bagira bati nyakubahwa ibi ntibitunganye ahubwo bajye bahorana ipfunwe ry’ibyaha bakoze.
Iryo pfunwe ku byaha bakoze ni naryo rituma Kagame ababera umucunguzi n’umutagereranywa maze bikabera Kagame uburyo bwo gutegeka abanyarwanda uko ashaka ntawe umuvuguruza kuko uwasonewe ibyaha byinshi ashima cyane. Aha niho mpereye mvuga ko nta demukarasi y’umwicanyi uha abandi bicanyi ubutegetsi ishobora kubaho kuko ntacyo yageza ku baturage.
Mu mategeko mpuzamahanga nta na rimwe byigeze bibaho ko umuntu afata ubutegetsi ngo abusangire n’abicanyi bamaze imbaga ariko mu Rwanda biraba kandi n’abazungu bakabishima bakabiha n’umugisha ariko uwo mugisha mbona uhishe ibanga abategetsi b’i Kigali batazapfa gusobanukirwa.
Iyi mvugo yatumye ndi umunyarwanda ita agaciro
Ntiyari akwiye kuvuga kuriya kubera impamvu ebyiri zikurikira : Impamvu ya mbere ni uko atasobanukiwe ijambo demukarasi icyo aricyo. Demukarasi bisobanura (Pouvoir du people, par le peuple et pour le peuple) bisobanura mu kinyarwanda (ubutegetsi bwa rubanda bushyirwaho na rubanda kandi bugakorera iyo rubanda).
Iyi mvugo nayo isa n’igoye kumvikana ku muntu usanzwe utaragize amahirwe yo kwiga amashuri menshi. Tubaye nk’abayihuza n’iri jambo ubutegetsi koko bubaye bushyirwaho na rubanda ntibwahabwa abicanyi nawe arimo. Icya kabiri ni uko buramutse koko bukorera abaturage bakwiye kuba bene bwo, abicanyi ntibabugiramwo ijambo kuko abanyarwanda bazima kandi bajijutse batabuze muri iki gihugu.
Impamvu ya kabiri ni uko iyi mvugo yahise ihahamura abategetsi bari kumwe nawe i Bugesera kuko akimara kuvuga iryo jambo bagarutse i Kigali batangira kwaka imbabazi basobanuye ko nta mahitamo yandi bafite kandi bazisabye ku itegeko rye bwite.
Ubu abategetsi bo mu Rwanda bakaba bafite ikibazo gikomeye cyo guhabwa imbehe ariko bakimwa ububasha bwo kuzikoresha aho usanga mu mitegekere yo mu Rwanda umuntu aba ari minisitiri ariko ugasanga arushwa ububasha na suliyetena, uyu ufite inyenyeri imwe ku rutugu.
Mu gusoza iyi nkuru rwose Kagame akwiye kunamura icumu akababarira abahutu kandi akabaha amahoro kandi akibuka ko abahutu bose atari abicanyi ndetse ko barimo n’imfura z’inyangamugayo zagize n’ubutwari bukomeye bwo guhisha abavandimwe babo b’abatutsi kandi ibi ntibyakomotse ku busa kuko abahutu n’abatutsi bagiye bashyingirana bityo ibiseku,ru bikivanga na magingo aya.
Bikaba bibabaje kumva umuntu w’umugabo acyurirwa ko yahawe ku butegetsi atari abukwiye ngo kuko ari umwicanyi kandi nyamara uwo wabumukebeyeho nawe ntacyo amurusha kuko abicanyi bose ari abicanyi. Twizere ko ikoti agiye kwambika abanyarwanda bazagisha umutima inama bakanga kuryifubika kuko nta kiza rizazanira abanyarwanda uretse kubabibamo urwicyekwe no kubaryanisha. 

Baziguketa F.
shikamaye.blogspot.no

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355