Pages

KWAMAMAZA

UMUCO NYARWANDA. Ibisigo. / Indyoheshabirayi/ P. Kagame Alegisi

Mgr Alexis Kagame.
         Padri Alegisi Kagame

Uyu munsi Indyoheshabirayi ya Padri Kagame Alegisi niyo nyandiko yasomwe cyane kuri Shikama Ye. ibi rero byatweretse ko abanyarwanda bagikomeye ku murage wabo wa gihanga;  byanshimishije cyane. Niyo mpamvu ngiye kujya mbacishirizaho Indyoheshabirayi gatatu mu cyumweru, kugeza igihe tuyirangirije. Muryoherwe n'iyi ngurube rero abana bo muri Kaminuza ya Butare bahaye akabyiniriro katari kure y'aka Kagame A. : AKABENZI! Hari aho tuzagera Kagame akayigereranya na Muzinga irasa  amabomboma!


30 Wayireba itambuka,
Ukayirata kuba itungo3
Wayikebukamo imihore,
 Ukayihongera ibijumba.
 Uko yatendeje izuru,

35 Ku iherezo ry'umutonzi,
 Ni ko itengura ibivuvu;
Iyo rwarika-mavubi,
Ikabihoroba ikabihwanya,
Ikabivunja ikabivuruga.

40 Aho isohokeye ngo urebe,
Ukayikeka kuba imvuzo,
 Ari ukwuzuraho ivu.
Ubwo iteye mu nyambo,
Z'Umutware w'Uruyange, (1)

45 Yinyuriye ku irembo,
 Bikanga rwabwiga! (2)
 Ingeyo zose zirakubana, (3)
N'abashumba barabyuka,
Barahamuka, barahuruza;

50 Imyinjiro yo ikaba itanu: (4)
Bayihimbyamo amakome!
Ubwo ibiruru birahanika,
 Inzamururo zirahoga! (5)
 Uwarusazanye muri bo,

55 Yirata kuyitsirika,
Amagambo arayacurika,
 Ayibwira amateshwa!
Ngo "Umurizo urawushyire irya,
Na yo amaso uyampange!

60 Wikwigira hirya:
 Gumya usange ibiraro!
 Mu buryamo nihakonje,
Mu ijanja nihashyuhe!
Ntutinde mu igenda

65 Gira uguruke ay'intashya!"
Avugishwa ijoro ryose!
 Ngo burakeye barareba
 Iyo ntamati ibugarije:
Yegereye imyugariro

 70 Iraharyama harazibama.
Bayitura izimano
Umutware yohereje:
Icyo gitebo cy'ibijumba,
 Ngo ikirabukwe ku rukinga, (6)

75 Iragisanga igihugiraho,
Buguruye ziraturuka!
Umutware w'Uruyange (7)
 Yemera ko mu nyambo,4
Z'Umwami nyiri u Rwanda

80 Bayirabukira ibitebo
 Bakayoboka ikabatwara

 "Indyohesha-birayi!

Biracyaza
Shikama Ye 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355