Pages

KWAMAMAZA

RWANDA. Agatsiko ka Kagame kafashe ingamba ziteye ubwoba mu kwitegura ibyo bita inama y'umushyikirano izatangira kuri 6/12/2013: Kubuza abanyarwanda bose gusoma imbuga zigenga no kubanyomeka ku bijyanye n'ibibazo byabo nka Kashe pawa

                               
 Iyo utafashe mu mutwe ibyo bagupakiyemo, ushobora kubyandika ukabisoma hato ngo udateshukwa ukamanikwa


        
             Byose birashoboka  mu nama y'umushyikirano :utararangije ayisumbuye ashobora kwigisha abaprofeseri!


Inama y'umushyikirano Kagame n'agatsiko bakora buri mwaka umuntu yavuga ko ari nka yayindi baherutse gukora bise kurya bambaye imyeru gusa " Dinner en Blanc". Iyi rero nayo itumirwamukogeza o abantu bavuye i Kantarange wareba icyabajyanye kikakuyobera dore abarimo bose ko icyo bakora ari no gusingiza  Kagame, nta n'umwe wahirahira ngo amugire inama yo gukora igikwiye ngo akure abanyarwanda mu kangaratete yabashyizemo.  Nubwo aba ariwe uba yabipanze gutyo, ntabura kugera hanze ngo yinube  ahamya ko ngo yabuze umugira inama nkuko ahererutse kubivugira i Toronto igihe yari yagiye gushaka za mpundu ahorana muri Canada.

Akenshi iyi nama iyo igiye kuba hari ikintu Kagame na mukawe bafatanyije n'abicanyi bakuru kabuhariwe barimo wa Mujenerali uzwiho gutanga amarozi ataraza ubu abanyarwanda basigaye barahaye akabyiniriro k'utuzi twa Nziza , Munyuza, ndahiro n'abandi bareba igitambo nka kimwe abayahudi batambaga kuri Paska. Nguko uko abanyamakuru nka Gasasira bagiye bahura n'uruva gusenya bashakwaho ibitambo kugirango iyo ngirwa mushyikirano izagende neza. Kuba bamaze kumuhusha kenshi basanze uwo bashobora gufataho igitambo ari Nyirakuru wari hafi kuzuza imyaka mirongo cyenda bakaba baramwirengeje mu minsi ishize. Imana imwakire mu bayo.

Ikindi gitambo kugirango inama y'ingirwa mushyikirano izagende neza ariko cyo kikaba kitava amaraso, ni ibinyamakuru by'abanyarwanda bikorera hanze.  Abanyarwanda ubu barambiwe gusoma ibyo batamitswe n'Agatsiko akenshi byuzuyemo ubwibone, ikinyoma, ishongorakoko n'ibindi biteye isoni, abanyarwanda bakaba barariteye umugongo bakariharira Kagame n'Agatsiko maze bakiyobokera ibinyamakuru bibagezaho amakuru y'Imvaho nka Le Prophete, Umuvugizi, The rwandan, Ikaze Iwacu, Shikama, Inuma n'ibindi. Ibi rero byarakaje Kagame kuko yasanze abaturage bagenda barushaho kumenya ukuri. Kugeza aho abakoranye nawe ba hafi bamaze iminsi bamena amabanga y'uruhare rwe mu mahano yagwiriye Urwanda kandi bakaba bakomeje gutanga ubuhamya bwabo mu nyandiko no ku maradiyo; ibi ngo bikaba bitagituma Afandi asinzira. 

Ibu rero Kagame n'Agatsiko bakaba barasanze gukomeza kubwira abaturage ababategeka abo aribo bitabagwa neza bigatuma amata abakora! Niyo mpamvu amategeko yavuye kwa Kayizari yategetse ba batekinisiye barangije ikoranabuhanga muri Afrika y'Epfo gushaka uko bahagarika ibi binyamakuru byandikirwa kuri Internet. Ibi bikaba bibaye nyuma y'aho bashimutiye abavandimwe b'umuyobozi w'Umuvugizi, Gasasira bari muri Uganda; Bagahitana nyirakuru; Ndahiro nawe akandikira Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu ibaruwa yo kumutera ubwoba ngo abafashe kujujubya Padri Nahimana Thomas. Bakaba baranahagurutse bagahagarara bagambanira Nkusi Yozefu uyobora Shikama , ibi tuzagira igihe cyo kubivugaho mu minsi iri imbere.Amakuru duhabwa n'abanyamakuru bacu bari mu Rwanda aratubwira ko  Le prophete ariyo yabanje guhagarikwa, hakurikiraho Ikaze na Veritas info haheruka SHIKAMA. Turabibutsa ko urubuga Shikama, mu Rwanda aricyo gihugu cyarimo abasomyi barwo benshi aho banganaga na 34% by'abasomyi bacu bose.

                                
    Ushobora no kuvuga ko washutswe nk'igitambambuga bakakugenera akanya k'izabukuru

Ikindi agatsiko kakoze nyuma yo kubona ibitambo,ni ukunyomeka Abanyarwanda ku byerekeranye n'ibibazo bafite Leta y' Agatsiko yaburiye umuti nk'ikibazo cy'amazi n'amashanyarazi ubu kivugisha abenshi amangambure.Muribuka inkuru yanditswe yavunnye cyane umwanditsi wayo ivuga ku kuntu ELECTROGAZ aho gukuraho ubukode bwa CASHPOWER bayihinduriye izina amakuru ahari akaba avuga ko bagiye gukuba kenshi igiciro cyo kugura cash power ndetse no kongera igiciro cy'umuriro mbese bibe nk'aho ntaho abaturage bavuye ntaho bagiye( Reba iyo nkuru hasi aha).  Dore umwe mu banyamakuru wacu uko atubwira amanyanga ariho akorerwa abaturage mu rwego rwo gutegura ingirwanama y'umushyikirano.

"Ubu mukanya EWSA imaze gutangaza ko ikuyeho ubwo bukode ariko birasa no gutanguranwa n'umushyikirano uzatangira ejo bundi ku italiki 06 Ukuboza. ikindi ni uko mbere y'uko bayakuyeho nta wabashimira kuko muri uku kwezi badukase 1500 nko gusahura abaturage aho ubu abantu babibonyemo ubusahuzi bwa Leta isahura abaturage bayo amanywa ava. Uko waguraga bagukataga 500 haba kabiri ku munsi."

Ibi rero birasanzwe, iyo hagiye gutegurwa ikintu nk'iki gisa no kwiyamamaza ngo aha barerekana ko bakorera abaturage, buri wese mbere y'uko ajya kurya yambaye imyeru gusa agomba kureba ibinengwa na rubanda batangira kurya buri wese akabwira Kagame ko rwose igihugu ari paradizo ahubwo abaturage ukuntu bamukunda bashaka ko ategeka kugeza igihe Yezu azagarukira, nawe akikirigita agaseka. Iyo bamaze kurya batashye, ubwo itangazamakuru ryabo risya ritanzitse ribwira ushaka kuryumva wese ko Abategetsi bavuye mu Mushyikirano ibyavuyemo bikaba bishimishije cyane.

 Kugirango wumve ukuri ku bijyanye n'ibyo tukubwira, soma inyandiko ya Shikama.fr yerekeranye na EWSA yo kuri 26/10/2013 ( yometse hano hasi) duheruka kubagezaho urebe n'ibivugwa mu myanzuro y'inama y'igihugu y'umushyikirano ya 10 yabaye kuri 13-14 ukuboza 2012( Yometse hano hasi), urahita umenya ibi bikurukira:
                   1. Impamvu itangazamakuru ryigenga rigomba gucecekeshwa mbere y'uko batangira indi kuri                                      6/12/2013
                   2. Impamvu hafashwe ibyemezo bya shishi itabona byerekeranye na EWSA

HAKORWE Iki?

Ngo iyo inyoni zigiye inama, abarinzi bajya indi. Dore ibintu byihutirwa abanyarwanda bagomba gukora ngo bigobotore ingoyi ya gihake, irondakoko n'ubwicanyi bwibasiye roho n'imibiri. 
Ni ubwicanyi burenze kamere kubuza umuntu kujijuka.umuntu wese afite uburenganzira bwo kumenya no gushaka amakuru. Gufunga rero itangazamakuru ryo hanze ni ubundi bwicanyi Kagame  akoreye abanyarwanda agomba kuzabazwa igihe icyo aricyo cyose hamwe n'ababimufashamo.

Ntawashidikanya ko itangazamakuru ryigenga rikorera hanze rimaze kugeza byinshi ku banyarwanda. Niryo ryagiye ryamagana abaturage babaga batemewe urutoke izuba riva, abagiye bahatirwa kuva mu byabo nta ngurane nta n'impamvu,abahutu bagiye bahatirwa gukonwa ngo batazabyara benshi, gusenyera abantu ngo badafite imiturirwa nk'iy'agatsiko ngo birukanwe muri Kigali, Guheza ubwoko bumwe mu burezi, gufungira abantu ko barose nka za Ntwarane,n'ibindi byinshi. Ibi rero Kagame icyo agamije yimira itangazamakuru ryigenga ni ukugirango ubwo bugizi bwa nabi tuvuze hejuru bube mu ibanga nkuko byakorwaga kuva muri 1994.
Dore ibigomba gukorwa rero kandi mbona byihutirwa:
1. Abafite imbuga zo hanze b'abanyarwanda bashake ukuntu bashyiraho ishyirahamwe ryigenga bazajya bigiranamo imigabo n'imigambi yo kugeza amakuru ku baturage kuko bayafitiye inyota.
2. Abanyarwanda bari imbere mu gihugu bakore ibishoboka byose kugirango bageze ibibazo bibera mu Rwanda ku itangazamakuru ryigenga ryo hanze.
3. Abanyarwanda bose bari hanze y'igihugu bashake ukuntu bashyigikira itangazamakuru ryigenga rikorera hanze. 

Buri wese arebe uko yafasha urubuga uru n'uru mu rwego rw'umutungo, niyo ryaba 1$! FPR kugirango itsinde intambara y'amasasu muri1994 burya yari yaramaze gutsinda iy'itanagzamakuru kuva muri 1990! Ntabwo ari Radiyo Muhabura bakoresheje gusa, kuko hari abanyamakuru nka Shaka basaga n'abaguzwe n'icyama, maze CNN ihinduka nk'iyabo. Hari n'intiti nazo zayoboye intambara y'itangazamakuru nka Profeseri Kimenyi wari warakamejeje muri USA n'ikinyamakuru cye cyitwaga IMPURUZA. Twibukiranye kandi ko no kugirango abarwanashyaka bacu b'Imena nka Kayibanda , Gitera n'abandi badufashije kwipakurura ingoma ya gihake(n'ubwo yagarutse) na gikolonize bifashishije itangazamakuru akenshi ikinyamakuru Kinyamateka n'ibindi binyamakuru byandikirwaga i Burundi.

Nimukanguke  burakeye !

Nkusi Joseph
shikamaye.blogspot.no



Reba hasi aha: 1. inyandiko twabagejejeho kuri 26/10/2013 yerekeranye n'akarengane abanyarwanda bakorerwa mu bijyanye n'amazi n'umuriro. 2. imyanzuro y'inama y'umushyikirano ya 13-14/12/2012
__________________________________________________________________________________________________________
Inyomeko ya mbere


RWANDA. Aho gukuraho ubukode bwa CASH POWER y’amashanyarazi bugiye guheza abaturage umwuka, Leta y’u Rwanda ihisemo guhindura izina rya ELECTROGAZ ubugira 4 mu myaka 19/ BWIZA M.
PubliƩ par Nkusi Joseph sur 26 Octobre 2013, 16:45pm
Mu mitwe y’abanyarwanda ijambo ELECTROGAZ riracyarimo kuko ryibutsa ikigo cya Leta gishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi. Iki kigo cyashinzwe mu 1976 ku izina rya ELECTROGAZ.  Iyi ELECTROGAZ ariko yitwaga REGIDESO mu mwaka w’1939 iri zina ikaba yararihawe n’abakoloni b’ababiligi aho ubuyobozi cyangwa icyicaro cyayo cyabarizwaga i Bujumbura. Nyuma mu mwaka w’1963 iki kigo cyagabanyijwemo ibigo bibiri kimwe cyitwa REGIDESO Rwanda iza i Kigali ikindi cyitwa REGIDESO Burundi gihama i Bujumbura. 
Nk’uko nabivuze hejuru mu 1976, REGIDESO Rwanda yahinduriwe izina yitwa ELECTROGAZ kandi ishingwa yari yihariye ububasha bw’isoko ryose ry’abanyarwanda bakeneye amazi n’amashanyarazi. Mu mwaka w’1999 hashyizweho itegeko rikuraho kwiharira isoko ry’amazi n’umuriro muri ELECTROGAZ maze Leta iha uburenganzira n’abashoramari bigenga ngo bakorane nayo.

Mu mwaka w’2003, ELECTROGAZ yeguriwe ikigo cyitwa LAHMAYER INTERNATIONAL kugira ngo banoze imikorere yayo ku bufatanye n’ikindi kigo cyitwa  HAMBURG WATER WORKS ayo masezerano akaba yaragombaga kuzamara imyaka itanu (5) ni ukuvuga nyine guhera mu 2003 kugeza 2008. Ayo masezerano ariko ntiyashoboye kumara icyo gihe cyari giteganijwe kuko muri Werurwe 2006, ayo masezerano yarasheshwe Leta y’u Rwanda isubirana gucunga umutungo wa ELECTROGAZ ijana ku ijana100%.
Icyo gihe inama y’ubutegetsi ya ELECTROGAZ yasabwe n’inama y’abaminisitiri kuvugurura imicungire n’imikorere y’icyo kigo maze bashingiye ku itegeko N°43-44/2008 ryo kuwa 09 Nzeri 2008, ELECTROGAZ bayicamo ibigo biri aribyo RECO (Rwanda Electricity Corporation) na RWASCO (Rwanda Water and Sanitation Corporation). 
Ntibyagarukiye aho kuko mu Ukuboza 2010 hashingiwe ku itegeko Nimero 43/2000 ryo kuwa 7 Ukuboza 2010, ya RECO & RWASCO Leta yongeye kuyihuriza mu kigo cyimwe cyitwa EWSA aribyo kuvuga Energy, Water and Sanitation Authority ari nacyo twari dufite kugeza uyu munsi nandika iyi nkuru.

Ubukodwe bwa 500 Frw buri kwezi bwa Cash Power ya EWSA bwateje ikibazo mu mushyikirano wa 2012.
Iyi ELECTROGAZ tuvuga uyu munsi yategetswe n’abayobozi batandukanye kuva yashingwa harimo KARAMIRA Frodouard, Pasteur BIZIMUNGU wigeze kuba perezida w’u Rwanda, John MIRENGE ubu usigaye ari Umuyobozi Mukuru RWANDAIR, Yves MUYANGE ubu tutazi neza aho akorera muri iyi minsi naho ubu umuyobozi mukuru wa EWSA ni Bwana KARITANYI Jules.
Ikibazo cya CASH POWER aribyo twakwita mubazi (kubara) mu Kinyarwanda y’amashanyarazi cyazamuwe n’umuturage wohereje ubutumwa bugufi kuri telefoni mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 2012 yabereye ku Kimihurura mu ngoro Inteko ishinga amategeko ikoreramo aho yabazaga impamvu umuntu ushaka amashanyarazi yishyura ibihumbi birenga mirongo inani by’amanyarwanda byitwa ko aguze mubazi (Cashpower) hanyuma buri kwezi agakatwa amafaranga magana atanu (500Rwf) uko agiye kugura umuriro ku bacuruzi bawo ntibigire iherezo.

                                           
Tukiri kuri iki kibazo, nibuka ko icyo gihe mu mushyikirano Perezida KAGAME yasabye Umuyobozi Mukuru wa EWSA icyo gihe Bwana Yves MUYANGE kwisobanura ariko bikaza kurangira Perezida Kagame atanyuzwe n’ibisobanuro MUYANGE Yves yatanze aho byageze Perezida KAGAME akanibaza impamvu ituma umukire yishyura magana atanu buri kwezi n’umukene akaba ariyo yishyura hanyuma hanibazwa n’ikibazo cya kabiri cyo kumenya igihe ibyo byo kwishyura magana atanu bizarangirira.
Mu bari aho nta wigeze atanga igisubizo ariko icyo nibuka nk’umuntu wari uhicaye ni uko basobanuye ko bagiye kubisesengura ikibazo bakakirangiza vuba. Kugeza uyu munsi, dore umwaka urashize; abanyarwanda bose bafite umuriro mu ngo zabo baracyatanga amafaranga magana atanu y’ubukode bwa Cash Power mu ntangiriro za buri kwezi bisobanuye ko nta cyo bigeze bakora kuri icyo kibazo.

Ikindi kibazo nacyo kiri muri EWSA ni ubujura utamenya uko ubwita bukoranywe ubuhanga burenze urugero. Iyo uguze umuriro w’amashanyarazi wa magana atanu (500 Rwf) baguha kilowati eshatu n’ibice bibiri (3,2 Kwh) naho wagura umuriro w’amashanyarazi wishyuye amafaranga igihumbi bakaguha umuriro ungana na kilowati esheshatu n’ibice bitatu (6,3Kwh) aho kuba esheshatu n’ibice bine (6,4Kwh) kuko 3,2 x 2 bibyara 6,4.
Ibi bikaba bigaragaza igihombo cya zeru n’igice kimwe umuturage ahomba ari nayo mpamvu nkeka ko abaturage benshi batabyitaho kuko biyumvisha ko zeru n’igice kimwe cy’icumi (0,1) ntacyo byahombyaho umuryango ariko ibi ni ukwibeshya cyane kuko mu isesengura-mari, iyo abagura umuriro w’igihumbi babaye ijana ku munsi cya cyicumi kimwe kuri buri muntu birakura bikabyara kilowati icumi nyine ukubye n’umubare w’abaguze bityo bityo...

Kujijisha abaturage mu nama za Leta
Urebye ukuntu Kagame yahagurukije Yves MUYANGE mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 2012 amukangara bidasanzwe, byasaga n’aho icyo kibazo cyirara kibonewe igisubizo ariko uko iminsi yagiye yicuma byaje kugaragara ko ahubwo usesenguye wasanga abayobozi b’u Rwanda bose iryo katwa rya 500 Frw buri kwezi bashobora kuba bariziranyeho ku ibanga kuko nta wongeye kurihingutsa.
Mu cyumweru gishize nibwo muri Kigali ndetse no mu Rwanda hose hatangiye gukwirakwizwa amakuru twakwita ibihuha avuga ko ubu abanyarwanda bafite amashanyarazi bagera kuri 17% uhereye mu 1939. Ubwo ni ukuvuga ko abanayarwanda bahawe amashanyarazi mu myaka 74 ari 17% maze badukana icya semuhanuka kivuga ko mu myaka ine iri imbere ubwo ni ukugeza muri 2017 ngo EWSA izakora ku buryo abanyarwanda bazaba bafite amashanyarazi bazaba bangana na 70% by’abanyarwanda bose.
Iki kikaba ari ikinyoma utabona uko ukibatiza kuko ibitarashobotse mu myaka 71 bitakunda mu myaka 4 gusa. Ibi ariko bikaba ari n’uburyo bwo kujijisha abanyarwanda ngo mu gihe wibazaga impamvu Cashpower igikodeshwa bahite bagucanga mu mutwe bakwinjizemo ko bagiye kongera amashanyarazi maze uceceke. 

Inama y’abaminisitiri noneho yatumye bihumira ku mirari.
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu, taliki 23 Ukwakira 2013, mu cyemezo Nimero 4 iragira iti : «Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry‘Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu, amazi n’isukura (EWSA) kikavamo amasosiyete abiri : Imwe ishinzwe ingufu (Power and Energy Holding Company) n’indi ishinzwe amazi n’isukura (Water and Sanitation Company) azakora nk’amasosiyete y’ubucuruzi, hagamijwe kurushaho kunoza imikorere.»
Naho mu cyemezo nimero 5 muri iyo nama baragira bati : «Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rikuraho itegeko n°43/2010 ryo kuwa 07 Ukuboza 2010 rishyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu, amazi n’isukura (EWSA).»

Naho Minisitiri w’ibikorwa remezo, Prof. Silas Lwakabamba waje kuyobora Minisiteri y’ibikorwa remezo avuye kuba Recteur wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare vuba ahangaha akaba azwiho n’umwihariko w’uko adashobora kuvuga ikinyarwanda mu kanwa ke, yatangarije abanyamakuru ko imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye EWSA igabanywamo kabiri ari igenamigambi rijegajega ryagiraga ingaruka ihambaye mu gukwirakwiza ingufu n’amazi mu baturage. Prof Lwakabamba yagize ati:
« Nta gihugu na kimwe ku isi cyigeze gihuza ingufu n’amashanyarazi mu kigo kimwe. Ibi ni byo byatumye inshingano z’ubuyobozi zigwa cyane, igenamigambi rikajegajega.»
Hano umuntu akaba yakwibaza niba igihe cyose bagiye babisambaguza babihindura amazina n’inshingano niba Prof Lwakabamba atari mu Rwanda ngo atange ibitekerezo byari gutuma bivangurwa hakiri kare batarinze gutegereza iyi myaka 19 yose.


Mu gusoza iyi nkuru, muri shikama.fr tukaba tubona bikwiye kwita ku bibazo byavuzwe n’abaturage birebana no gushyira iherezo ku mafaranga y’ubukode bakwa buri kwezi. Ikindi ni uko ELECTROGAZ yagiye byitwa ko ngo ivuguruwe nta musaruro ugaragara byatanze aho n’uyu munsi ibura ry’amazi n’umuriro bya hato na hato bituma abaturage baninubira gucibwa amafaranga ntibanahabwe na serivisi nziza. Turebe ko Prof Rwakabamba hari impinduka agiye kuzana muri iki kigo zatuma abaturage bagabanya kwijujutira iki kigo cya Leta y’u Rwanda noneho kigiye gukora ubucuruzi bweruye nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri. 

BWIZA M.
shikama.fr


------------------------------------------------------------------------------------------------------------
INYOMEKO ya kabiri:

IMYANZURO Y’INAMA YA 10 Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO 13-14th UKUBOZA 2012

1. Abayobozi bo mu nzego zose, iza Leta, Abikorera, Imiryango itari iya Leta n’Abanyamadini bagomba gukomeza gukangurira Abanyarwanda ko kwigira (“Self-Reliance/Self determination") biharanirwa, ni urugamba tugomba guhagurukira kandi tukamenya ko ingaruka zo kutarurwana ari zo mbi kuruta izo kururwana;
2. Abanyarwanda twiyemeje guteza imbere amahame ndangagaciro akurikira azadufasha kwigira no kwiha Agaciro “Dignity & Self reliance” : Ubunyangamugayo “Integrity”, kugira imyitwarire myiza “Discipline”harimo gukoresha igihe neza, kunoza umurimo harimo gutanga serivisi nziza “Excellence”, kudasuzugura umurimo uwo ari wo wose no kuzuzanya n’abandi kuko ari byo bizadufasha kwigira no kwiha Agaciro;
3. MININFRA/EWSA basabwe ko mu gutanga amashanyarazi bajya babanza kuyaha abaturage bari hafi y’ahubatse ingomero ziyatanga kandi batuye mu Midugudu;
4. Mu gihe kitarenze ukwezi kwa mbere 2013, MININFRA/EWSA basabwe gushyiraho uburyo itangwa ry’amafaranga y’ubukode atangwa kuri cash power ryashingira ku byiciro by’ubushobozi bw’abafatabuguzi;
5. MINEDUC/UMWALIMU SACCO basabwe gushyiraho Gahunda yihutisha itangwa ry’inguzanyo ku barimu babyifuza bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2013;
6. MININFRA yasabwe kwihutisha kwishyura ingurane z’imitungo y’abaturage yangijwe mu iyubakwa ry’umuhanda Musanze-Rubavu n’ahandi hose mu Gihugu;
7. MINAGRI/RAB bagomba kunoza uburyo bw’imikoranire n’abatubuzi b’imbuto no kugenzura niba abaturage batanze imbuto bakishyurirwa igihe nta mananiza;
8. MINEDUC, MINECOFIN, n’Inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegereye Abaturage basabwe gushyiraho ingamba zo kwishyura ibirarane by’abubatse amashuri ya 9 YBE na 12 YBE mu gihe cya vuba kandi ba nyirubwite bakabimenyeshwa;
9. MINALOC na MINISANTE basabwe kongera gusuzuma neza ibyiciro by’Ubwisungane mu kwivuza buri muturage agashyirwa mu cyiciro akwiranye nacyo;
10. MINEDUC yasabwe gusobanurira Abanyarwanda, bitarenze intangiriro z’umwaka w’amashuli wa 2013, ibishingirwaho mu kugena inyigisho zigishwa n’uburyo ibigo by’amashuli byemererwa guhitamo kwigisha ayo mashami;
11. MINEDUC yasabwe gushyira indangagaciro muri nteganyanyigisho z’amashuli no gutangira kuzigisha uhereye mu mwaka w’amashuli wa 2013-2014;
12. RDB yasabwe kwegereza abaturage serivisi ijyanye no kwandikisha ingwate no kubasobanurira uko izo serivisi zikora; POLICE yasabwe kubegereza serivisi z’Igenzura ry’Ibinyabiziga “Controle Technique Automobile; MINAGRI/RAB basabwa kubegereza serivisi zo gutanga intanga ku nka no ku matungo magufi harimo n’ingurube. ABIKORERA basabwe kugira uruhare rugaragara muri izi gahunda;
13. Inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegereye abaturage zasabwe guhagarika burundu umuco mubi wo gufatirana abaturage bakwa imisanzu myinshi igihe bagiye gusaba serivisi runaka mu nzego za Leta;
14. MINECOFIN/RSSB, MINISANTE, kujya bavuza abanyamuryango bashya mu kwezi kwa mbere k’ubwishingizi bitabaye ngombwa gutegereza amezi atatu nk’uko byari bisanzwe;
15. MINISANTE yasabwe gushyiraho uburyo buhoraho bwo kubaka ubushobozi bukenewe kugira ngo indwara nyinshi zoherezwa kuvurirwa mu mahanga zijye zivurirwa mu Rwanda;
16. MINECOFIN/RSSB basabwe gushyiraho ingamba zo gufasha Abanyarwanda bakorera mu Bihugu by’amahanga bifuza kujya bohereza imisanzu yabo y’ubwiteganyirize bw’izabukuru mu Rwanda;
17. MINAGRI, MINICOM/PSF/RDB basabwe gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu rwego rwo gutunganya amata no kuyaha agaciro, guteza imbere inganda ziyatunganya no kubonera isoko umusaruro w’amata y’aborozi bo mu Karere ka Gicumbi n’ahandi hose mu gihugu;
18. MINALOC/RGB basabwe gushyiraho ingamba zo kumenyekanisha ibikorwa bishya mu gihugu hose mu rwego rwo kwihutisha iterambere no kwigira;
19. MINICOM/RDB/PSF gukora inyigo igaragaza ubushobozi bwose u Rwanda rufite “potentials” mu rwego rw’Ubukerarugendo no gushyiraho uburyo bunyuranye bwo guteza imbere ubukerarugendo;
20. MINECOFIN, MINICOM n’izindi nzego bireba basabwe gushingira ku mahame akurikira mu gushyiraho ibigega byo kwihutisha iterambere:
• Gushyiraho ibigega byinshi kuri buri kintu sibyo bikemura ikibazo,
• Gushyiraho ibigega aho bibaye ngombwa,
• Gushyiraho Ikigega gisubiza ibibazo byinshi.
21. MIFOTRA, MINICOM/RDB/PSF basabwe ibikurikira:
a) Gushyiraho gahunda y’amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro y’igihe gito;
b) Gushyira mu bikorwa gahunda yo kumenyereza umurimo urubyiruko;
c) Gushyiraho Ibigo byo guhanga ibikorwa bishya no kumenyereza urubyiruko guhanga akazi;
d) Gushyira ingufu muri Gahunda y’Igihugu yo guhanga imirimo.
22. MINIJUST na MINALOC basabwe gukomeza gusobanura imitangire y’indishyi z’abahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi;
23. MINIJUST, MINISPOC/CNLG, MINALOC/FARG basabwe gushyira ingufu mu bushakashatsi, gukomeza kurwanya ibikorwa by’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurushaho kwita ku mibereho y’Abacitse ku icumu.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355